Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko ibitangazamakuru bimunenga bishobora kwamburwa uruhushya rwo gukorera muri Amerika.
Aya magambo yayavugiye mu ndege Air Force One ubwo yari avuye mu rugendo rw’akazi mu Bwongereza.
Yagize ati: “Nigeze gusoma ahantu bavuga ko ibinyamakuru bingana na 97% bitari binshyigikiye mu matora, ahubwo byamvugagaho amakuru mabi gusa, nyamara naratsinze amatora yo mu mwaka ushize kandi mu buryo bworoshye. Ndumva abo banenga bakwamburwa uburenganzira bwo gukora.”
Ibi bibaye nyuma y’uko Jimmy Kimmel, umunyamakuru wa televiziyo ya ABC, avuze ko urupfu rwa Charlie Kirk, umunyapolitiki w’umukonservativu w’imyaka 31 warashwe muri Utah, rushobora kuba rufitanye isano n’abashyigikiye Trump.
Nyuma y’uko Kimmel atangaje aya magambo Brendan Carr uyobora Ikigo gishinzwe kugenzura itumanaho (FCC) yamushinje “imyitwarire mibi” bituma ibiganiro yakoraga yifashishije kompanyi ya Nexstar bihagarikwa.
Iri hagarikwa ryateje impaka zikomeye muri Amerika, aho abanyamakuru, abanditsi ndetse n’aba Democrat babyamagana.
Umwe mu bagize icyo bavuga ni Barack Obama wahoze ayobora Amerika watangaje ko ubuyobozi bwa Trump buri gukora igisa nko guharabika abatavuga rumwe nabwo kandi ko bidakwiye.
Ku rundi ruhande, abasesenguzi n’abanyamategeko bibutsa ko Ingingo ya Mbere y’Itegeko Nshinga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika irengera ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo, bityo FCC itagomba kwambura ibitangazamakuru uruhushya ku mpamvu za politiki.













