Nyagatare: Abana 1,587 bamaze gusubizwa mu ishuri

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyagatare buratangaza ko abana 1,587 muri 6,314 bari barataye ishuri ubu barisubijwemo kandi biga neza.

Muri abo harimo 21 bo mu murenge wa Mimuri bahawe ku munsi w’ejo ibikoresho by’ishuri birimo amakaye, amakaramu n’ibindi, mu rwego rwo kugira ngo bagendane n’abandi batangiye amasomo yabo.

Gasana Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, ashimangira ko nta mwana ugomba gusigara inyuma mu burezi.

Ati: “Umwana ugaruwe ku ishuri ni inyungu ku muryango we, ku karere ndetse no ku gihugu cyose. Ntabwo tugomba kurebera abana bata ishuri, ahubwo tugomba gufatanya n’ababyeyi bose kugira ngo buri mwana yongere agere ku ishuri, kuko ari ho ahurira n’ubumenyi buzamufasha kubaka ejo hazaza heza.”

Gasana Stephen Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, avuga ko buri mwana agomba kwiga

Abaturage bo muri aka karere bo bashima ko abana bari baravuye mu ishuri bakomeje guhabwa ubufasha.

Gasore Eric wo mu kagari ka Cyamunyana agira ati “Ibi ni kimenyetso gikangurira ababyeyi bateshutse ku inshingano zabo zo kurera binyuze mu mashuri ko Leta itabashyigikiye ndetse ko ikora buri kimwe kugira ngo idufashe.”

Naho Mukamana Falida utuye mu isantere ya Nyagahita asobanura ko uburezi bufite umumaro ku hazaza h’u Rwanda ariyo mpamvu abana batishoboye bakwiye gufashwa nabo bakajya mu mashuri.

Ababyeyi bashima ubufasha abana batishoboye bahabwa kugira ngo bige

Agira ati “Muri iki gihe, usanga hari abana badakunda kwiga ndetse ubona ko ubigizemo ubushatse bucye batakwiga, ariko twe nk’ababyeyi dusanga u Rwanda rukeneye intiti muri byose niyo mpamvu dukwiye kohereza abana ku mashuri”.

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare abana bamaze kugera ku mashuri bigaho bari ku kigero cya 47%, bivuze ko 53% bakibereye mu rugo.