Mu mpera z’icyumweru dusoje cyari n’icyanyuma mu kwezi kwa Kanama 2025, amakuru y’imikino yari menshi by’umwihariko I Nairobi hasorezwaga imikino y’igikombe cy’Afurika cyabakina imbere mu bihugu byabo(CHAN 2024).
Hano Mu Rwanda, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye umwiherero wo kwitegura imikino ya CECAFA izatangira mu ugushyingo 2025.
Amavubi makuru na yo ari mu mwiherero w’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, aho azahura na Nigeria na Zimbabwe mu mikino y’umunsi wa karindwi n’uwa munani.
Mu makipe y’imbere mu gihugu, APR FC iri muri Tanzania aho yitegura CECAFA Kagame Cup iratangira kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Nzeri 2025.
Shampiyona y’u Rwanda y’ikiciro cya mbere 2025–2026 iteganyijwe gutangira ku wa 12 Nzeri, amakipe yose ari mu myiteguro. AS Kigali imaze kwiyubaka, ikaba yongereyemo rutahizamu ukomoka muri Congo, Moloko Jesus.
Mu mukino wa kamarampaka wa shampiyona ya Basketball y’Abagore, REG WBBC yatsinze Kepler WBBC amanota 62–53, bityo kuri ubu impande zombie zifite intsinzi eshatu kuri eshatu. Umukino wa karindwi ari na wo uzaca impaka uteganyijwe ku wa Gatatu muri Petit sitade.
Muri Afurika, Ikipe y’igihugu ya Maroc yegukanye igikombe cya CHAN itsinze Madagascar ibitego 3–2, ikomeza kuyobora uyu mugabane mu makipe ahagaze neza.
I Burayi
Shampiyona yo mu Bwongereza muri iyi weekend ishize yarakomezaga ubwo hakinwaga umunsi wayo wa Gatatu.
Amakipe akomeye arimo Arsenal, Man City, Tottenham, Bunley, Fulham yasoje wikendi nabi kuko zatsinzwe. Naho Liverpool ikomeza kongera amanota ku yandi kuko yatsinze Arsenal 1_0.
Man united yatsinze Burnely ibitego 3_2, Brighton yanyagiye Man City ibitego 2_1, Chelsea yatsinze Fulham ibitego 2_0, naho Tottenham itsindwa na AFC Bournemouth igitego 1_0.
Iyi weekend isize mu Bwongereza Liverpool ku mwanya wa mbere n’amanota 9, Chelsea ku mwanya wa kabiri n’amanota 7, Arsenal ku mwanya wa gatatu n’amanota 6 na Wolves ku mwanya wa nyuma wa 20 n’ubusa bw’amanota.
Muri Espanye La Liga nayo igeze ku munsi wayo wa 3, ikipe ya Real Madrid yatsinze Mallorca ibitego 2-1, aho Vini na A.Güler aribo batsindiye iyi kipe.
Ku rundi ruhande Barça yo yananiwe gutsinda Rayon Vallecano banganya 1-1, Lamin Yamal niwe watsindiye Barça kuri Penarite.
Kugeza ubu Real Madrid ni iya mbere n’amanota 9 mu mikino itatu, naho Barça ni iya Kane n’amanota 7.
Mu Budage Bayern yatsinze Augsburg ibitego ibitego 3-2, Naho Borussia Dortmund itsinda Union Berlin ibitego 3-0.
Bayern ni iya mbere n’amanota atandatu mu mikino ibiri, kuko mu Budage bageze ku munsi wa Kabiri.
Mu Butaliyani Juventus yatinze Genoa igitego 1-0, naho Inter itsindwa na Udinese ibitego 2-1, ni mu gihe Napoli yatsinze Cagliari igitego 1-0.
Ku munsi wa Kabiri wa shampiyona mu Butaliyani Juventus ifite amanota 6, inganya na Napoli ya kabiri.
Mu Bufaransa naho bageze ku munsi wa Gatatu, Lyon yatsinze Marseille igitego 1-0, naho ikipe ya Toulouse yatsinzwe na Paris Saint-Germain umuba w’ibitego 6-3.
PSG nk’ibisanzwe ni iya mbere n’amanota 9/9 nubwo iyanganya na Lyon.
Amakuru meza ku bakunzi ba Man United, ngo ni uko iyi kipe na Aston Villa ibiganiro bigeze kure ku muzamu w’umunya-Argentine, Emiliano Martinez. Naho Marco Asensio wakiniraga PSG, yamaze kwerekeza muri Fenerbahçe.
Ni mu gihe Chelsea yo nyuma yo gutangaza ko yasinyishije Alejandro Garnacho ikomeje kwibaza niba igarura Nicholas Jackson cyangwa Marc Gui bombi bari batijwe nyuma yaho rutahizamu wayo Liam Delap avunikiye mu mukino bakinnye ku wa gatandatu.













