Kuwa 31 Kanama mu Isanteri ya Gafunzo iherereye mu murenge wa Sake ho mu karere ka Ngoma, hatashywe inyubako nshya igezweho itanga serivisi za hotel, yubatswe ku gitekerezo cy’abahinzi b’umuceri bibumbiye muri koperative CORIMI.
Iyi nyubako yo ku rwego rwa motel yuzuye itwaye amafaranga arenga miliyoni 728 Frw, ikaba ije gufasha mu kwakira abagenzi basura aka karere ndetse no guteza imbere ubukerarugendo n’ubucuruzi muri ako gace.
Mutabazi François, Umuyobozi wa Koperative CORIMI, yavuze ko iki gitekerezo cyaturutse ku kuba barifuzaga kwagura imishinga kugira ngo bazamure ubukungu bwabo ntibagume mu buhinzi gusa.

Yagize ati: “Twabonye ko guhinga umuceri gusa bidahagije kuko rimwe na rimwe ugira ibibazo. Twatekereje uburyo twakwaguka tukagira ibindi bikorwa bitanga inyungu. Kubaka iyi nyubako rero ni uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe igihugu cyaduhaye yo kuba twahawe umuhanda wa kaburimbo hafi yacu.”
Banamwana Bernard, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ngoma, yashimye iki gikorwa avuga ko kigaragaza uburyo abahinzi bashobora gutekereza kure bagashyira imbere ibikorwa by’iterambere bihuje n’intego z’igihugu.
Ati: “Ibi nibyo tuba twifuza ko abahinzi bacu bakora ku buryo kugera ku rwego rwo hejuru, bagahinga ariko banazamura agaciro k’ibyo bahinga binyuze mu bikorwa bifatika. Iyi nyubako ya CORIMI ni urugero rugaragaza ko koperative ishobora kurenga inzego z’ubuhinzi igakora ubucuruzi bugari, bityo bikajyana n’intego za NST2.”

Abaturage bo muri aka gace bavuga ko iyi nyubako izabafasha kubona akazi no kubona serivisi hafi batiriwe bajya i Kigali ndetse n’ahandi.
Habimana Cassien, umuhinzi w’umuceri akaba n’umunyamuryango wa CORIMI, yagize ati: “Iyi Motel izatuma umusaruro wacu w’umuceri ugira agaciro kuko abaguzi bazajya bawugurira hafi, ariko nanone tukabona amafaranga ava mu bandi bashyitsi baza gucumbika. Nishema kuri twe nk’abanyamuryango.”
Mukamana Vestine, utuye muri Sake, we yavuze ko ubu bagiye gukomeza ubucuruzi bwabo neza, akazi hafi hamwe n’ubukerarugendo.
Yagize ati: “Twishimiye iyi nyubako kuko izatuzanira akazi ndetse n’abanyamahanga bazajya baza gucumbika hano. Twumvaga hotel ari ibintu biri kure, none tugiye kuyihabwa hafi.”
Naho Ndayisaba Théoneste, umusore w’imyaka 26 utuye muri Remera, yagaragaje ko iyi nyubako igiye kuzanira amahirwe ku rubyiruko.

Yagize ati: “Motel izadufasha cyane kuko izaduhindurira ubuzima tubonye akazi. Njye n’inshuti zanjye twifuza gukora mu rwego rw’ubukerarugendo, tukakira abakiriya kandi tugasobanurira abashyitsi ibyiza by’akarere kacu.”
Imirimo yo kubaka iyi nyubako yamaze umwaka n’amezi atatu. Ubutaka bwaguzwe miliyoni 65 Frw, naho ibikorwa byo kubaka byatwaye miliyoni 728 Frw. Ubu koperative CORIMI ifite abanyamuryango 1,197, bose bafite uruhare mu kubaka iyi motel ifite ibyumba byo gucumbikamo, resitora, aho kunywera ikawa, ndetse n’ahazajya hatangirwa serivisi za banki.


