Kabgayi: Abantu 110 bavuwe kanseri y’ijisho mu myaka 5 ishize

Bamwe mu babyeyi bafite abana bafashijwe n’ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri y’Ubuzima, CBM n’abandi, kuvurwa kanseri y’ijisho izwi nka “Retinoblastoma” barashima ubufasha bahawe kuko ubu abana babo bakize neza.

Ibi babitangaje ku wa Kane tariki ya 29 Kanama 2025 mu nama yateraniye muri Hoteli Lucerna Kabgayi igamije kungurana ibitekerezo kuri iyi ndwara ndetse no kwishimira aba baziranenge bagarutse mu buzima.

Aba bana bari bishimye

Umubyeyi witwa Uwimbabazi Bonifilda wo mu Karere ka Nyanza yavuze ko yagiye mu kazi, avuyeyo asanga ijisho ry’umwana we ryatukuye, abaturanyi bakamubwira ko uwo mwana ashobora kuba yatokowe gusa we ntiyabyizera, ahubwo agana inzira yo kwa muganga.

Ati “Nasanze ijisho ry’umwana ryatukuye, abaturanyi bati ‘sha uwo yatokowe’, ubwo nanjye naravuze nti niba ari byo koko araza gukira. Icyo kibazo cyaje gukomera, aho kugira ngo umwana akire bucya ijisho ryabyimbye, umuntu arambwira ati ‘shaka imiti umushyiriremo wasanga ari agakoko kagiyemo’.”

Uyu mubyeyi ngo yagiye gushaka umwenya ashyira mu jisho ry’umwana, ariko nabyo biba iby’ubusa ahubwo umwana akarushaho kubabara. Ubwo nibwo yagiye kwa muganga.


Agaruka kuri ibi yagize ati “Nageze aho mbona bitoroshye njya ku kigonderabuzima, ngezeyo banyohereza ku bitaro bikuru. Babonye uko umwana ameze banyohereza i Kabgayi.

Nagezeyo baramusuzuma, bambwira ko arwaye kanseri y’ijisho. Mbibwiye se arambwira ati ‘niba ari kanseri uwo ni umupfu wigendera, nta mafaranga namutaho’.

Nubwo se w’uyu mwana yari amaze kumubwira ko ntacyo azamufasha, we ntiyacitse intege, ahubwo aguma ku bitaro. Birangira umwana avuwe ku buntu arakira.
Ati “Ndashima Imana cyane n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi.”

Muneza Rachid wo mu Karere ka Rwamagana nawe avuga ko ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byamuvuriye umwana, nan’ubu bikaba bikimukurikirana. Ngo mbere yo kuza kumuvuza yumvaga umuntu urwaye kanseri nta kindi aba asigaje uretse gupfa gusa, ariko yasanze yaribeshye.

Ati “Byatangiye tubona umwana afite akantu mu jisho kameze nk’ak’injangwe kuko nijoro ryaracanaga. Tujya ku bitaro i Rwamagana, batwohereza i Kabgayi. Tuhageze batwakiriye neza, baratuganiriza batubwira ko bazarikuramo. Kubyakira biratunanira, bakomeza kutwigisha, tugeze aho turabyumva.

Bakomeje kutubwira ko bizagenda neza, nyuma rero barikuyemo, ubuzima burakomeza, ubu umwana ni muzima.”

Dr Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’ibitaro by’Amaso bya Kabgayi, yasobanuye byinshi kuri iyi ndwara ya kanseri y’ijisho.
Aha yagize ati “Mu by’ukuri iyi ndwara yitwa Retinoblastoma, ikaba ari kanseri ifata mu gice cyo mu ndiba y’ijisho ry’umwana.

Dr Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Nk’uko tubizi, kanseri ni uburyo bubaho aho uturemangingo tw’umubiri dukura twiyongera bikarenga uko  twari dusanzwe, bikagera ku rwego aho umubiri utabasha kugenzura uko kwiyongera k’utwo turemangingo. Icyo akaba ari cyo kivamo kanseri.”

Dr Tuyisabe yakomeje avuga ko iyi ndwara ibarwa mu bice bibiri kuko hari kanseri ituruka ku gisantera cy’umuryango, aho ababyeyi b’umwana bafite uturemangingo dufite ya kanseri, uwo mwana nawe akaba afite ibyago byo kuyirwara. Hakaba n’ikindi gice cy’aho yo yizana nk’izindi kanseri.

Abana bavuwe bari kumwe na Padiri Ndikuryayo Jean Paul uyobora Lucerna Kabgayi Hotel wari uhagarariye Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi

Dr Tuyisabe yakomeje avuga ko hari ibimenyetso mpuruza by’uko uyirwaye agaragara.
Ati “60% by’abana bayirwaye, benshi bagira akantu k’umweru twita recocolia cyangwa se white pupil kaza mu jisho ry’umwana. Hakaba nk’ubwo usanga nk’ahantu yicaye ku mugoroba, ijisho ryacanye rimeze nk’iryi njangwe.”

Yongeyeho ko hari n’abagira umurari. Aha yabaye nk’ucyebura ababyeyi ati “Umurari ku mwana si ikimenyetso cyo kwicara ngo utekereze uti ba nyirasenge bo kwa nyirakuru bagize umurari. Umurari ni ikintu kitari kiza, gishobora kuba ikimenyetso cya kanseri.”

Uwari uhagarariye umuyobozi wa CBM nawe yafatanyije n’abana gukata umutsima

Harimo n’abatukura amaso mu buryo buhoraho, ijisho rigahora ritukuye, amarira yisukiranya buri kanya, ibyo byose bikaba ari ibimenyetso.
Dr Tuyisabe yongeyeho ko iyo umuntu yatinze kwivuza hari ibindi bimenyetso abona, nko kubyimba ijisho cyane kuko icyo gihe riba ryaramaze kwangirika, kanseri yarageze hanze.

Aho ngaho rero, iyo yamaze kurengerana, ikiba gisigaye ni uko ijya mu mubiri wose, igahera mu magufwa yo mu mutwe ikajya no mu yo mu maguru. Ubwo ni hahandi umuntu aba ageze ku cyiciro cyo kuba yamuhitana.

Mu butumwa bwe, Dr Tuyisabe yasabye ababyeyi kwihutira gusuzumisha abana babo hakiri kare kugira ngo abo igaragayeho babashe gukurikiranwa indwara itararengerana.

Imibare igaragaza ko iyi kanseri ishobora gufata umwana umwe byibuze mu bihumbi 16 bavutse ari bazima ku Isi. Mu Rwanda, iyi ndwara ishobora gufata abana bari hagati ya 25 na 30 ku mwaka.
Mu myaka itanu ishize, ibitaro by’Amaso bya Kabgayi byabashije kuvura abantu 110 barwaye iyi ndwara.