Sosiyete Nyarwanda y’Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir, yatangaje ko mu rwego rwo kongera ubushobozi bwayo mu guhuza Afurika n’ibindi bihugu, yamaze kugura indege ebyiri nshya zo mu bwoko bwa Boeing 737-800.

Manzi Makolo Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, yavuze ko iki ikigo kimaze kugera ku rwego rushimishije cyane muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.
Ati: “Izi ndege nshya zizongera ubushobozi bwacu bwo gutwara abagenzi, zinagure umurongo mugari w’igihugu mu guhuza Afurika n’amahanga.”
RwandAir yakiriye indege ya mbere ku wa 23 Nyakanga 2025, ihita itangira gukora ingendo kuva muri Kanama, mu gihe indi ndege ya Boeing 737-800 yageze mu Rwanda mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu aho buri ndege ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 174.


