OIP-1.jpg

Abanyafurika y’Epfo bazimurirwa muri Amerika biyongereye

Hashize amezi atatu itsinda rya mbere ry’Abazungu bo muri Afurika y’Epfo rigeze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika binyuze muri gahunda idasanzwe yashyizweho n’iki gihugu yo kwakira impunzi.

Nk’uko Reuters ibivuga, ubutegetsi bwa Perezida Trump burimo gutegura gushyiraho umubare ntarengwa w’impunzi zizemererwa kwinjira muri iki gihugu mu mwaka wa  2026.

Amakuru avuga ko uwo mubare uri hafi y’abantu 40,000 biganjemo Abanyaburayi baje kuba muri Afurika y’Epfo mu myaka yashize.

Bamwe mu bayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuze ko hafi 30,000 muri izo mpunzi bazaba ari Abanyafurika y’Epfo bakomoka ku Budage n’u Buholandi, kuko ari bo Perezida Trump yashyize imbere mu bazimurwa.

Impamvu Trump atanga ngo ni uko aba aribo bakorerwa ihohoterwa n’itsembabwoko kurusha abandi.

Mu 2021, Trump yari yarashyizeho itegeko rivuga ko  ko impunzi zemerewe kwinjira muri Amerika zidakwiriye kurenga 15,000. Ariko igihe Biden yari ku butegetsi, we yahise abyongera bigera ku 100,000.

Abasesenguzi bavuga ko kuba Trump yemeye ko iki gihugu cyakwakira impunzi 40,000 ari intambwe nini kuko byarengeje umubare yari yarashyizeho mu myaka yashize.

Nyuma yo kugaruka muri White House muri Mutarama, Trump yabanje guhagarika by’agateganyo gahunda y’impunzi. Hashize igihe gito atangaza gahunda igenewe by’umwihariko aba-Afrikaner.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads