Umunyamakuru w’imikino Nepo Ishimwe Dushimimana, uzwi cyane ku izina rya “Mubicu”, kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Kanama 2025 yakiriwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA).
Mu butumwa RBA yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, bwemeje ko “Mubicu” ari umunyamakuru mushya wabo mu biganiro bya siporo.
Nepo yatangaje ko, kuba ageze muri RBA, yesheje umuhigo yahoze arota.
Ati “Nishimiye kuba mpawe ikaze hano. Ni inzozi za buri munyamakuru wese. Iyo bigeze mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru biba akarusho. Nishimiye kuba hano n’imbaraga zanjye zose n’umutima wanjye wose. Nzatanga ibyanjye byose.”
Nepo Dushime ni umwe mu banyamakuru b’imikino bakoze ku bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda. Yatangiriye umwuga kuri Radio Salus kuva mu mwaka wa 2013 kugeza mu 2018, aho yamenyekanye mu biganiro by’amakuru y’imikino.
Nyuma, yakomereje kuri City Radio na BTN TV hagati ya 2018 na 2021, ahava ajya kuri Radio & TV1.
Ntiyasoreje aho kuko, Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025, yerekeje kuri SK FM naho akomeza kugaragaza ubuhanga bwe mu kogeza imikino mu buryo bwihariye.

