Nzeri 2025: Abana b’ingagi 40 bazitwa amazina

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwatangaje ko ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, ku nshuro ya 20 abana b’ingagi 40 bazitwa amazina, mu muhango umaze kumenyerwa ku isi nko “Kwita Izina.”

Mu bana b’ingagi bazitwa amazina muri uyu mwaka harimo 18 bavutse mu mwaka wa 2024.

Umuhango wo kwita izina abana b’ingagi watangijwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2005 hagamijwe kwishimira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guhuza abaturage n’ibikorwa byo kurengera ibidukikije, no gushishikariza amahanga kubigiramo uruhare.

Mu myaka 20 ishize, Kwita Izina cyabaye kimwe mu bikorwa bikomeye muri Afurika bijyanye no kubungabunga ibinyabuzima no guteza imbere ubukerarugendo burambye, kikaba kizana ibyamamare mpuzamahanga, abarengera ibidukikije, ndetse n’ibihumbi by’Abanyarwanda bitabira uyu muhango buri mwaka.

Bimwe mu by’ingenzi byitezwe mu Kwita Izina 2025

Mu rwego rwo gufasha ibikorwa byo kongera kubungabunga Pariki y’Ibirunga, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), ku bufatanye n’Umuryango wa Rwanda Nature Foundation, kizatangiza urubuga mpuzamahanga rwo gukusanya inkunga binyuze muri crowdfunding ku itariki ya 6 Nzeri 2025.

Ibi bizafasha abantu ku giti cyabo n’imiryango mpuzamahanga gutanga inkunga igamije kurengera ingagi no gutunganya amashyamba ya Pariki y’Ibirunga, kugira ngo ibinyabuzima bihabarizwa bigire ubuzima bwiza.

Nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka, umuhango wa Kwita Izina uzongera guha icyubahiro abaturage n’abarinzi ba pariki bagira uruhare rukomeye mu kurengera ingagi zo mu Birunga.

Mbere y’umunsi nyir’izina w’umuhango, hazatangizwa umushinga w’ubuhinzi ugamije kubungabunga ibidukikije mu Karere ka Musanze, binyuze muri gahunda yo gusaranganya Inyungu zituruka ku Bukerarugendo. Hazanatangwa inkunga izafasha abaturage baturiye izindi pariki z’igihugu.

Irene Murerwa ukuriye ubukerarugendo muri RDB yagize ati: “Binyuze muri gahunda nka ‘Tourism Revenue Sharing Programme’ igenera 10% by’inyungu ziva mu bukerarugendo abaturage baturiye pariki, hubaswe amashuri, imihanda, banegerezwa amazi meza. Ibi bigaragaza ko iyo abaturage bungukira mu kubungabunga ibidukikije, n’ibidukikije ubwabyo bikabaho neza. Mu gihe twizihiza iyi myaka 20, twiyemeje kongera gushimangira inshingano duhuriyeho zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no kubaka ejo hazaza harambye ku banyagihugu b’uyu munsi n’ab’ejo hazaza.”

Kuva mu 2005, abana b’ingagi 397 bamaze kwitwa amazina binyuze muri uyu muhango.