Icyayi n’ikawa byaje ku isonga mu byazamuye ibiciro mu nganda – NISR

Raporo nshya yasohowe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) kuri uyu  wa Gatatu, tariki ya 30 Nyakanga 2025, yagaragaje ko habaye izamuka rikabije ry’ibiciro mu nganda, cyane cyane ku bicuruzwa byoherezwa mu mahanga.

Raporo yerekana ko mu kwezi kwa Kamena 2025, ibiciro rusange by’ibicuruzwa bivuye mu nganda byazamutseho 11.9% ugereranyije na Kamena 2024. Ibi ngo byatewe n’izamuka ry’ibiciro mu nganda zitunganya icyayi n’ikawa, bimwe mu by’ingenzi mu byoherezwa hanze y’igihugu.

Icyayi n’ikawa biri ku isonga mu byazamuye ibiciro byo mu nganda. Ibiciro mu nganda zitunganya icyayi byazamutseho 29.1%, naho ikawa yazamutseho 17.3% ugereranyije n’umwaka wabanje. Ibyo byatumye ibiciro rusange by’ibyoherezwa hanze byiyongera ku kigero cya 19.4%.

Imibare igaragaza ko ugereranyije na Gicurasi 2025, ibiciro by’ibicuruzwa byoherezwa hanze byazamutseho 3.2%, bitewe ahanini n’izamuka ry’ibiciro by’icyayi ryari ku kigero cya 7.7%.

Ku rundi ruhande, ibiciro by’ibicuruzwa bigurishwa imbere mu gihugu byari byiyongereyeho 8.7% ugereranyije na Kamena 2024, ariko bigabanukaho 0.6% ugereranyije na Gicurasi 2025, ahanini bitewe n’igabanuka ry’ibiciro mu nganda zikora ibintu bitandukanye.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ibikorerwa mu nganda zitunganya ibintu binyuranye, ndetse n’ibindi bikorwa bifitiye igihugu akamaro nk’amashanyarazi, amazi, isuku n’isukura, ndetse itumanaho  ndetse n’isakazabumenyi.