OIP-1.jpg

Amerika: Bane barimo n’umupolisi barasiwe i New York bahasiga ubuzima

Umugabo wari witwaje intwaro ya rutura waturutse i Las Vegas yinjiye mu nyubako ndende iri rwagati mu mujyi wa New York, arasa abantu bane barapfa, hanyuma nawe ariyica.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mugabo witwa Shane Tamura w’imyaka 27, yinjiye mu nyubako y’ibiro iri kuri Park Avenue muri Manhattan ku mugoroba wo ku wa Mbere, arasa abantu mu marembo y’inyubako mbere yo kujya muri ‘ascenseur’ akajya mu igorofa rya 33 aho yakomeje arasa abanda.

Abantu bane bahasize ubuzima, barimo umupolisi wa New York City witwa Didarul Islam w’imyaka 36, wari urimo akora akazi ko gucunga umutekano. Abandi batatu bishwe ntibaramenyekana.

Amakuru atangwa na polisi avuga ko uwo mugabo yinjiye muri New York aturutse i Las Vegas, kandi ko yari azwiho kugira ibibazo byo mu mutwe. Polisi iracyashakisha impamvu yamuteye gukora ayo mahano.

Iraswa ryabaye ryateye abantu bari mu muhanda hafi y’inyubako guhunga biruka bashaka aho bihisha, nyuma y’uko polisi itangaje ko hari umuntu uri kurasa ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba ku isaha yo mu Burasirazuba bwa Amerika. Abari mu nyubako bihishe mu byumba by’ibiro bumva amasasu acicikana, bamwe bashyira intebe zo mu biro ku muryango ngo birinde.

Iyo nyubako ndende icumbikiye ibigo bikomeye birimo Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika (NFL), ndetse n’ibigo bikomeye by’imari nka Blackstone, KPMG n’ibindi.

Umuyobozi mukuru wa Polisi ya New York, Jessica Tisch, yavuze ko uwarashe yabikoze wenyine. Mu kiganiro n’abanyamakuru, yavuze ko hari n’undi muntu wa gatanu warashwe agakomereka bikabije. Uyu akaba ari umukozi wa NFL, kandi ari mu bitaro aho ari kwitabwaho.

Umupolisi wishwe yitwa Didarul Islam, akaba yari umwimukoira ukomoka muri Bangladesh. Uyu mugabo yari se w’abana babiri kandi yiteguraga kwibaruka undi. Yari amaze imyaka itatu n’igice akora muri Polisi ya New York.

kwamamaza

Izindi nkuru wasoma

Inkuru z'ukwezi gushize

Ads