Inkongi y’umuriro yibasiye inyubako y’ubucuruzi ifite amagorofa atanu mu mujyi wa Kut wo muri Irake, ihitana abarenga 60 nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.
Iyo nkongi yabereye muri Corniche Hypermarket, izwi cyane muri uyu mujyi, aho iyi nyubako yari imaze icyumweru kimwe gusa ifunguye imiryango.
Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe kuzimya umuriro bari gukura abantu ku gisenge cy’iyo nyubako, icyakora haracyavugwa ko hari benshi baburiwe irengero.
Guverineri w’iyi ntara, Mohammed al-Miyahi, yagize ati: “Ibi ni ibyago bikomeye byatugwiririye,” ndetse hagiye gufatwa umwanzuro wo gukurikirana mu mategeko nyiri iyi nyubako.
Mohammed kandi yahise atangaza iminsi itatu y’ikiriyo mu rwego rwo kunamira ababuriye ubuzima muri iyi mpanuka.
Guverineri al-Miyahi yabwiye itangazamakuru ko hari abantu benshi babashije gukurwa mu nyubako ari bazima, ndetse ko imbangukiragutabara zahitaga zijyana abakomeretse kuvurirwa mu bitaro by’umujyi wa Kut, uherereye mu bilometero 160 mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Baghdad.
Itangazo rya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ryagize riti: “Inkongi y’umuriro yahitanye abaturage 61 b’inzirakarengane, benshi muri bo bazize kubura umwuka bari mu bwiherero, hari kandi abandi 14 bataraboneka.”
Minisiteri yavuze ko abakuwe mu nyubako bakiri bazima ari 45.
Umuganga witwa Nasir al-Quraishi yabwiye AFP dukesha iyi nkuru ko yabuze abantu batanu bo mu muryango we.
Minisitiri w’Intebe wa Irake, Mohammed Shia al-Sudani, yihanganishije imiryango y’ababuze ababo, ategeka kandi ko hatangizwa iperereza ryihutirwa ku cyateye iyo nkongi, mu rwego rwo gufata ingamba zikaze zizatuma ibisa n’ibi bitongera kubaho.
Ibikorwa remezo byinshi muri Irake bikunze kunengwa kudakurikiza amategeko y’umutekano w’abaturage, kubera ruswa imaze imyaka myinshi.
Si ubwa mbere inkongi z’imiriro zihitanye abantu muri Irake, kuko mu 2023 yahitanye abantu barenga 100 bari mu bukwe, ndetse no muri 2021, abantu barenga 90 bapfiriye mu nkongi yibasiye aho bavurirwaga Covid-19 mu bitaro byo mu mujyi wa Nasiriya.













