Mu gihe habura iminsi mike ngo Inama y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi Gatolika muri Afurika na Madagascar (SECAM) iteranire i Kigali, Antoine Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yasabye urubyiruko kwitegura neza iyi nama kuko ruzagira uruhare rukomeye mu bikorwa byayo.
Umuryango wa SECAM (Symposium of Episcopal Conferences of Africa and Madagascar) washinzwe ku gitekerezo cyaturutse ku Nama Nkuru ya Kiliziya Gatolika ya Vatikani II (1962-1965), aho Abepiskopi bo muri Afurika biyemeje guhuriza hamwe ijwi ryabo mu gukomeza kwamamaza Ivanjili ya Yezu Kristu muri Afurika.
Padiri Alex Ndagijimana, ushinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko muri Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yavuze ko kugira uruhare kw’urubyiruko muri iyi nama ari amahirwe akomeye bagomba kubyaza umusaruro.
Yagize ati:”Urubyiruko ruzagira uruhare mu rugendo nyobokamana ruzabera i Kibeho hamwe n’Abepiskopi. Ni umugisha ukomeye kuko bazasengera urubyiruko rwose rwa Afurika. Ni yo mpamvu basabwa kwitegura neza kugira ngo bazabashe kwegera Umubyeyi Bikira Mariya, udahwema kubasabira imbere y’Imana.”
Nawe Karidinali Kambanda yahamagariye urubyiruko kuzitabira iki gikorwa, cyane cyane urugendo nyobokamana, kugira ngo barusheho kwegera Yezu Kristu.
Ati:”Turasaba urubyiruko kuzakira neza Abepiskopi bose no kubashimira. Mwibuke ko urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’Abanyafurika ndetse n’Abakirisitu. Iyo tubona urubyiruko ruhari rusingiza Imana, biduha icyizere ko umurage w’ukwemera uzakomeza.”
Biteganyijwe ko iyi nama izatangira ku wa 30 Nyakanga 2025, isozwe n’urugendo nyobokamana ruzahuza urubyiruko ruturutse mu gihugu hose ruyobowe n’Abepiskopi, ku wa 3 Kanama 2025.
Kugeza ubu, Abepiskopi bagera kuri 278 baturutse hirya no hino muri Afurika nibo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi nama.
