Kabgayi: Abavura indwara z’amaso bungutse ubumenyi bwo kuvura ‘Glaucoma’

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Nyakanga 2025, abavura indwara z’amaso bongerewe ubumenyi mu gusuzuma no kuvura neza indwara ya ‘Glaucoma’ iterwa n’umuvuduko w’amazi menshi mu maso.

Aya mahugurwa y’umunsi umwe, yabereye muri Hotel Saint Andre Kabgayi, yateguwe n’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi ku bufatanye n’ikigo cya Novartis.

Ni amahugurwa yatanzwe n’inzobere zitandukanye zo mu Rwanda no mu mahanga mu buvuzi bwa ‘glaucoma’ zirimo na Dr. Jia Ng, waturutse muri ‘Sunderland Eye Infirmary’ mu Bwongereza.

Dr. Jia Ng, waturutse muri ‘Sunderland Eye Infirmary’ mu Bwongereza, ni umwe mu batanze amahugurwa

Dr. Theophile Tuyisabe, uyobora Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi yasobanuye ko aya mahugurwa yiswe “Glaucoma in a Day’ yateguwe mu rwego rwo gusangiza abavura amaso, ubumenyi bugezweho bwo gusuzuma no kuvura iyi ndwara hakiri kare, kubera ko hari abarwayi bakirwa n’ibi bitararo bizobereye mu buvuzi bw’amaso mu gihugu, ariko bikagaragara ko indwara yarengeranye bityo bikabaviramo ubuhumyi bwa burundu.

Yagize ati: “Hari ubwo ubona umurwayi aje kwivuza ‘glaucoma’ ariko yaramaze kumwiba ubushobozi bwo kureba nyamara wamubaza urugendo rwe ukumva yabonanye n’abaganga batandukanye cyangwa se atari azi ko ayirwaye.”

Akomeza agira ati: “Rero twabonye dufatanyije n’izindi nzego z’ubuvuzi, tukabibutsa inshingano zabo, tukabibutsa uburyo iyo ndwara isuzumwa ndetse n’uburyo bwo kuyivura bugezweho, byatuma uyirwaye yitabwaho hakiri kare bityo akabaho ubuzima bwe abona neza.”

Dr. Theophile Tuyisabe, Umuyobozi w’Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi

Dr. Tuyisabe avuga ko ‘glaucoma’ iri mu ndwara z’amaso zihangayikishije ku Isi kuko iri mu mpamvu zambere zitera ubuhumyi iyo itavuwe hakiri kare.

Ati: “Glaucoma ni umujura w’ababona kubera ko ikwiba mu buryo utatekereje, ugasanga umuntu arahumye.”

Iyi nzobere ikomeza ivuga ko igihangayikishije cyane kuri iyi ndwara, ari uko abantu benshi bayirwara ariko ntibabimenye bitewe n’uko itababaza cyangwa ngo igire ibindi bimenyetso, ahubwo ikazamenyekana yararengeranye, ari naho ahera asaba abantu kuyisuzumisha.

Dr. Tuyisabe avuga ko aya mahugurwa yibanze ku guha abavura amaso ubumenyi bwo gusuma hagatahurwa ijisho rirwaye ‘glaucoma’ hakiri kare, ndetse n’uko bazajya bita ku bantu bayirwaye cyane ko idakira kugira ngo batazahura n’ubuhumyi.

Dr. Jean Damascene Maniriho, umuganga w’amaso mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), uri mu bitabiriye aya mahugurwa, yashimangiye ko indwara ya ‘glaucoma iri mu zo bahura nazo muri ibi bitaro.

Dr. Jean Damascene Maniriho, Umuganga w’amaso muri CHUK

Yagize ati: “Mu barwayi twakira barwaye indwara z’amaso, harimo umubare munini w’ababa barwaye glaucoma.”

Akomeza asobanura ko abenshi mu bo bayisangana baba batazi ko bayirwaye ahubwo baza kwivuza izindi ndarwa bagasanga nayo bayirwaye.

Kimwe na Dr. Tuyisabe, Dr Maniriho ashishikariza abantu cyane cyane bageze mu myaka 40 kwisuzumisha iyi ndwara kugira ngo abasanze bayirwaye bajye bakurikirwanwa hakiri kare.

Ati: “Iyo dusanze nayo ayirwaye turabimubwira, tukamusobanurira n’uburyo azajya aza tukamukurikirana kuko ni indwara idakira ahubwo umuntu yivuza ubuzima bwe bwose.”

Bamwe mu banyeshuri bari kwimenyereza kuvura indwara z’amaso bitabiriye aya mahugurwa, bashimangira ko bungutse ubu bumenyi ndetse bakanavuga uburyo bazabukoresha bita ku barwayi.

Dr. Thacien Nduwayo wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, ariko wimenyereza kuvura no kubaga amaso, yagize ati: “Ubumenyi nungukiye muri aya mahugurwa nzabwifashisha mu kuvura abarwayi, mbwifashishe mu gukora ubushakashatsi ndetse no mu kwigisha abaturage iyi ndwara cyane ko nasobanukiwe ingaruka mbi ishobora guteza ku bayirwaye.”

Dr. Thacien Nduwayo, Umunyeshuri wimenyereza ubuvuzi bw’amaso

Innocente Kabasinga wiga muri Kaminuza y’u Rwanda, akaba yimenyereza kuvura indwara z’amaso mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, avuga ko kwitabira aya mahugurwa ari ingenzi mu rugendo rwe rw’ubuvuzi bw’amaso.

Ati: “Nk’umuntu uru kwimenyereza kuvura amaso, naje kugira ngo nunguke ubumenyi bwo kuvura iyi ndwara kuko ni indwara nzahura nayo.”

Yongeyeho ko yungutse uburyo bwinshi bwo kuvura iyi ndwara. Ati: “Hari uburyo nari menyereye mu gihe gito maze mu buvuzi bw’amaso ariko uyu munsi nungutse ubundi cyane cyane no kumenya ko abarwayi bitabwaho mu buryo butandukanye.”

Si ubwambere Ibitaro by’Amaso bya Kabgayi biteguye igikorwa cyo guhugura abakora mu buvuzi bw’amaso kuko bisanzwe bitegura n’ibindi bikorwa birimo n’inama zihuriza hamwe inzobere muri ubu buvuzi mu rwego rwo kurushaho kungurana ubumenyi bwo kuvura indwara z’amaso.

Bitegenijwe kandi ko ku wa 12 uku kwezi, ibi bitaro bizahugura abaganga babaga amaso mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bugezwho bwo kubaga.