Tariki ya 1 Nyakanga 1962, u Rwanda rwabonye ubwigenge, ariko kugeza uyu munsi, impaka ziracyari zose ku cyo iryo jambo rivuze.
Akenshi, abavuga ubwigenge bw’u Rwanda babutangirira muri Nyakanga 1994, ubwo igihugu cyabohorwaga, kigatangira urugendo rushya rwo kwiyubaka.
Vincent Gasana, umusesenguzi avuga igitekerezo kiganisha aho ngaho agira ati: “Muri Afurika yose, ubwigenge burahari ariko ntiburuzura. Ni nayo mpamvu bugishakishwa. Mu Rwanda bwo, ntitwabubonye kuwa mbere Nyakanga 1962, ahubwo twahawe ubwigenge ku mpapuro, kuko Ababiligi bagumye mu miyoborere n’ubundi buryo bwose bwari bukirimo kwigizayo Abanyarwanda.”
Gasana yongeraho ati “turacyarwana no kubaho. Ibi bigaragaza ko ubwigenge bwacu bukiri urugendo. Turabubona, turabwumva, ariko ntitubufite burundu.”
Nk’uko abasesenguzi batandukanye babigaragaza, ibiganiro byo mu Rugwiro byabaye hagati y”umwaka wa 1998 n’1999 byabaye intambwe ikomeye.
Abanyarwanda bavuye imihanda yose bateranira hamwe bavuga bati “Dore aho tuvuye, dore aho turi, ariko tugomba kumva aho tujya twese hamwe.”
Aha ni ho havuye igitekerezo cyo gushyiraho uburyo bwa “consensus politics”, aho imitwe ya politiki itabaho ihangana ahubwo iharanira ubumwe n’imibereho myiza y’Umunyarwanda.
Iyi politiki y’ubufatanye ntiyabujije ko amahanga amwe n’amwe ayijora, avuga ko itandukanye n’iyo bamenyereye aho ubutegetsi busimburanwa uko amatora agenda.
Gusa u Rwanda rwo rwayitsimbarayeho kuko yabaye inzira y’amahoro, iterambere, n’imiyoborere ishingiye ku bumwe.
Aha ni ho Gasana ahera avuga ati “Ubwigenge si uburyo twumvira amahanga, ahubwo ni ugushaka kumenya icyo turi cyo, icyo twifuza kuba cyo, n’uko tuzabigeraho. Ni ukuzirikana aho tuva, tukamenya aho tujya.”
Marie Louise Uwizeyimana, umunyamakuru, we avuga ubwigenge bw’u Rwanda abuhereye ku birango bibugaragaza, ari byo Indirimbo y’Igihugu, Ibendera, ubutegetsi bwatowe n’abaturage, ururimi ndetse n’umuco.
Icyakora, ibi byose ngo ntibigira umumaro mu gihe abaturage ubwabo batumva ko ari bo bashinzwe kubaka igihugu cyabo.
Uwizeyimana agira ati“Abanyarwanda bagomba kwanga agasuzuguro, bagakora, bagatekereza. Ntidukwiye gutegereza abandi. Tugomba kwigira, tukubaka igihugu cyacu twese hamwe.”
Ubwigenge si impano, ni urugamba rwo kwimenya
Abandi bagiye batanga ibitekerezo, bahuriza ku ngingo ivuga ko ubwigenge nyabwo ari ukwimenya, ukwiyumva nk’Umunyarwanda, ndetse no kubona mugenzi wawe nk’uwo mufite inshingano zimwe zo kubaka igihugu.
Aha ni ho Uwizeyimana agira ati: “Twakwibaza tuti, ese kuki bavuga ibyo bavuga ku gihugu cyacu? Twe turi bande? Turashaka kuba abahe?”
Mu gihe amahanga atanga ibitekerezo byayo ku Rwanda, Abanyarwada bo bahamagarirwa kumenya agaciro k’umuco, amateka, n’ubumwe, nk’inzira yo kugera ku bwigenge busesuye.
Ambasaderi Isaie Murashi we avuga ko ubwigenge bwatanzwe ku izina gusa, kuko ngo hari Abanyarwanda bari abo mu bwoko bw’Abatutsi bahise baba impunzi nyuma yo kubona ubwigenge.
Agiara ati “Mu mategeko ni ubwigenge kuko habayeho kuzamura ibendera ry’u Rwanda na Repubulika, ariko igice cy’Abanyarwanda gihinduka impunzi.”
Umwanditsi: Henriette Uwamahirwe
