Uganda: Museveni yasinye itegeko risubizaho kuburanisha abasivile mu nkiko za gisirikare

Inteko inshinga amategeko ya Uganda yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Perezida w’icyo gihugu, Yoweri Museveni, yashyize umukono ku itegeko ryemerera inkiko za gisirikare kuburanisha abasivile. Icyemezo kitakiriwe neza n’abatavuga rumwe na Leta bavuga ko iryo tegeko rihonyora ububasha bw’Urukiko rukuru rwa Uganda.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu bamaze igihe bashinja Leta gukoresha inkiko za gisirikare mu guhiga no guhana abatavuga rumwe na Museveni, umaze hafi imyaka 40 ku butegetsi. Icyakora abajyanama be ntibabyemera, bavuga ko abasivile bakoresha intwaro mu bikorwa bya politiki by’iterabwoba ari bo gusa baburanishwa muri izo nkiko.

Mu mwanzuro wafashwe mu ntangiriro z’uyu mwaka, Urukiko Rukuru rwa Uganda rwabujije iyo myitwarire, ruyita ko inyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ibyo byari bishingiye ku mategeko yari yarashidikanyijweho n’inkiko zo hasi.

Nyuma yaho, guverinoma ya Museveni yatanze umushinga w’itegeko rishya rigamije gusubiza ayo manza, maze inteko ishinga amategeko irawemeza mu kwezi gushize.

Inteko ishinga amategeko yanditse kuri X ati: “Perezida @KagutaMuseveni yashyize umukono ku Itegeko ryavuguruwe ry’Ingabo za Uganda (UPDF Amendment Act, 2025).”

Nyuma y’uko uwo mushinga w’itegeko wemejwe, umuvugizi w’ingabo yashimye iryo tegeko, avuga ko rizabuza ishyirwaho ry’amatsinda ya politiki yitwaje intwaro agambiriye guhungabanya inzira za demokarasi.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko iri tegeko rishya rinyuranyije n’umwanzuro w’Urukiko Rukuru. Inkiko zo muri Uganda zishobora kongera kubyinjiramo mu gihe zakira ubusabe bw’abaturage basaba kurihagarika.

Umwanzuro w’Urukiko Rukuru wabanje watumye inzego za Leta zimura urubanza rwa gisirikare rw’umunyapolitili ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi, Kizza Besigye, wari ukurikiranyweho ibyaha birimo n’icy’ubuhemu, mu rukiko rusanzwe rwa gisivile.

Umuririmbyi wahindutse umunyapolitiki, Bobi Wine, ubu ni we utavuga rumwe n’ubutegetsi ukomeye muri Uganda, ari kwitegura guhangana na Museveni mu matora y’umwaka utaha. Yigeze gukurikiranwa n’urukiko rwa gisirikare ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ariko ibyo byaha byaje gukurwaho nyuma.