Musenyeri Ntivuguruzwa yafunguye ku mugaragaro ikiciro cya ‘Masters’ muri ICK

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 13 Kamena 2025, Nyirucyubahiro Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, umwepiskopi wa Kabagayi, akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabagayi (ICK), yafunguye ku mugaragaro ishami rishya ry’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu burezi (Master of Education Sciences) ryatangiye kwigishwa muri iri shuri guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2025.

Ni ibirori kandi byari byitabiriwe n’abarimo Eric Bizimana, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga n’abandi.

Musenyeri Ntivuguruzwa, Umuyobozi w’Ikirenga wa ICK

Musenyeri Ntivuguruzwa yasobanuye ko Inama y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC) iri mu babagiriye inama yavuyemo igitekerezo cyo gutangiza iri shami.

Yagize ati: “HEC yakunze kuza hano ije gusuzuma porogaramu z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ikareba ukuntu ziteye, uko amashami agenda yiyongera […] rero hari uwavuze ngo ariko ko ICK irimo igenda ikura, ikuru nk’igiti kigara, irabura iki ngo ikure ijya hejuru.”

Aha niho yahereye ashima HEC yagize uruhare rukomeye muri uru rugendo, ariko kandi anashima ubuyobozi bwa ICK, komite yihariye yateguye iri shami n’abandi bose batanze umusanzu kugira ngo iri shami ry’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ritangire muri ICK.

Umuyobozi w’ikirenga wa ICK kandi yavuze ko n’andi mashami ari gutegura porogaramu z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku buryo nayo yatangira mu gihe kitarambiranye.

 Ati: “Turifuza ko uwo muteguro na wo wazashyirwa mu bikorwa mu myaka micye iri imbere.”

Yashimangiye ko iri shami rishya ari ikimenyetso cy’iterambere rya ICK, bityo ko igihe kigeze ngo ihindure izina ireke kwitwa Ishuri rikuru ahubwo isubirane iryo yahoranye rya kaminuza.

Ati: “Igihe kirageze ngo ibe UCK (Univerisite Catholique de Kabgayi).” Yahamije ko ibyo bidakomeye akurije uko babiganiriye n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Uburezi.

Padiri Prof. Dushimimana, Umuyobozi mukuru wa ICK

Agaruka ku rugendo rwo gutegura iri shami, Padiri Prof. Fidèle Dushimimana, umuyobozi mukuru wa ICK, yavuze ko urugendo rwatangiye mu mwaka wa 2022, bityo ashimira Musenyeri kuba yari ku isongo ryo ku rutangiza.

Yunze mu rya Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yizeza ko ICK izakora ibishoboka byose kugira ngo buri porogaramu yigishwa muri iri shuri izagire nibura ishami rimwe ry’ikiciro cya gatatu mu myaka iri imbere.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Eric Bizimana

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Eric Bizimana wifatanyije na ICK muri ibi birori, yavuze ko kuba ICK yatangije ishami ry’ikiciro cya gatatu cya kaminuza ari amahirwe abatuye Muhanga babonye yo kutajya kwiga kure.

Yongeyeho ko ari n’uburyo bwiza bwo gukomeza kongera ireme ry’uburezi.

Ati: “Ibi turabibona nk’amahirwe muri Muhanga ku bijyanye no kuzamura rya reme ry’uburezi, ariko kandi no kuzamura urwego rujyanye n’imyigire, ibizadufasha kugira umubare munini w’abantu bafite bafite icyiciro cya gatatu cya kaminuza.”

Ku ikubitiro abanyeshuri 68 nibo batangiranye n’iyi porogaramu y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ishami ry’Uburezi (Master of Education Sciences), yatangiye kwigishwa ku wa 16 Gicurasi 2025. Aba banyeshuri bahabwa iyi porogaramu mu mpera z’icyumweru (weekend), baziga igihe cy’imyaka ibiri.

Amafoto: Uwamahoro Denyse