Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyadukaga mu Rwanda, muri Werurwe 2020, hirya no hino hatangiye kubakwa ubukarabiro cyane cyane ku nyubako zihuriramo abantu benshi nk’insengero, amasoko, amashuri, ibiro n’ahandi.
Ibi byari mu rwego rwo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo kuko gukaraba intoki byari imwe mu ngamba yo guhangana na Covid-19.
Ubukarabiro bwarakoreshejwe ndetse benshi bamenyera gukaraba intoki mbere yo kwinjira ahantu hahurira abantu benshi.
Emmanuel Sindayigaya ukorera mu isoko rya Kimironko aganira na ICK News yagize ati” Urebye ubu bukarabiro bwadufashije kwirinda indwara ndetse no COVID-19.”
Icyakora nyuma y’irangira ry’icyorezo, hirya no hiryo bwa bukarabiro bwatangiye kugwa umugese, ahandi huzura ivumbi.
Sindayigaya yagize ati “biragoye kubona amazi mu bukarabiro cyangwa se hari umuntu ukwibutsa gukaraba.”
Ibyo byose ni ibigaragaza ko butari bugikoreshwa.
Sindayigaya akomeza avuga ko icy’ingenzi nk’abacuruzi baba bakeneye ni ‘amafaranga’ ibyo kwibuka gukaraba cyangwa kubwira abakiriya gukaraba ntibigikorwa.
Bamwe mu bafite ibikorwaremezo birimo amaduka, isoko, Gare, ibitaro, n’ibindi bavuga ko impamvu bitagikoreshwa ari uko mu Rwanda icyorezo cyarangiye.
Emmanuel Ngiruwonsanga, ufite inzu z’ubucuruzi i Remera agaragaza ko impamvu ubukarabiro butagikoreshwa zishingiye ku kuba icyorezo cyararangiye. Ikindi ngo ni uko ubukarabiro bwatwaraga amafaranga menshi ku buryo rimwe na rimwe byamushyiraga mu gihombo.
Ati “Twubatse ubukarabiro kugira ngo turwanye icyorezo cyari cyateye u Rwanda n’isi yose. Ubu rero nkomeje kubukoresha bwakomeza kuntwara amafaranaga menshi bityo nkakorera mu gihombo.”
Ngiruwonsanga akomeza avuga ko mu gihe cya Covid-19, ubukarabiro bwamutwaraga amafaranga menshi kuko amazi yayishyuraga arenga ibihumbi 60,000Frw ku kwezi, akishyura isabune ndetse n’umukozi uhoraho.
Avuga ko mu gihe cya Covid-19 byamutwaye arenga miliyoni ebyiri.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko ubuyobozi bw’umujyi buri mu bukangurambaga bwo kwibutsa abantu ko bakwiye kugira isuku, by’umwihariko igihe bari ahantu hahurira abantu benshi.
Ati” Ubu tumaze igihe turi mu bukangurambaga bwo gushishikariza abantu gushyiraho ubukarabiro kandi bufite ibyangobwa byose. Kandi mu gihe kiri mbere tuzajya duhana abantu batabasha gukurikiza amabwiriza bahawe n’ubuyobozi.”
Nubwo bamwe mu baturage bavuga ko bahagaritse gukoresha ubukarabiro kuko icyorezo cya Covid-19 cyarangiye, raporo nyinshi z’inzego z’ubuzima zikomeje kugaragaza ko iki cyorezo cyongeye kugaruka kuko mu bihugu nk’u Buhinde, Amerika, u Bushinwa, na Tanzania hongeye kugaragara iki cyorezo.
Nko muri Tanzania, mu mujyi wa Dar es Salaam, raporo zigaragaza ko mu mezi atatu ashize hagaragaye ubwiyongere bwa Covid-19 bungana na 16.8%.
Naho mu Buhinde abamaze guhitanwa nacyo kuri ubu ari abantu barindwi.
Gusa nubwo bimeze bityo, mu Rwanda iki cyorezo ntikirongera kuhagaragara cyane ko ingamba zo kukirinda no kugikumira zigihari.
