Zimbabwe: Uburakari ni bwose ku batunze imodoka bashyiriweho umusoro wa radiyo

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yashyize umukono ku itegeko ryateje impaka, risaba abatunze imodoka bose kugura uruhushya rwa radiyo mbere yo kubona ubwishingizi bw’imodoka.

BBC ivuga ko hari abaturage bamwe batunze imodoka bagaragaje uburakari, kuko ubu bagomba kujya bishyura $92 (ni ukuvuga £68) buri mwaka kugira ngo bemererwe kumva radiyo mu modoka zabo.

Iki cyemezo gishya kiri mu mugambi wo kongera isoko y’amafaranga yinzizwa n’igitangazamakuru cya leta, ariko abacyirwanya bavuga ko amafaranga y’uru ruhushya ari menshi cyane, cyane cyane muri iki gihe ubukungu butifashe neza muri iki gihugu.

Umwe mu bayobozi b’ishyaka ritavuga rumwe na Leta, Nelson Chamisa, yavuze ko iri tegeko rishya ari “ry’igitugu gikabije, ribangamiye abaturage kandi ridafite ishingiro.”

Asubiza abatunze imodoka bagaragaje impungenge babinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Nick Mangwana, umuyobozi muri minisiteri y’itangazamakuru, yavuze ko iri tegeko rishya ari “ngombwa” kandi “riboneye.”

Mu gihugu cyose habarurwa imodoka zigera kuri miliyoni 1.2 zemewe n’amategeko, ariko nk’uko ibitanagazamakuru byo muri icyo gihugu bibitangaza, imodoka 800,000 gusa nizo zishyura ubwishingizi.

Igihombo cya Zimbabwe Broadcasting Corporation (ZBC) gishingiye ku kwinjiza amafaranga y’uruhushya kimwe n’inkunga ya leta, Itanga kandi inyungu binyuze mu kwamamaza.

Igitangazamakuru cya Leta (ZBC) kiri gukorera mu gihombo gisanzwe gishingira ku mafaranga aturuka ku ruhushya rwa radio kimwe n’inkunga ya leta, gusa kinabona amafaranga macye binyuze mu kwamamaza.

Icyakora iki gitangazamakuru kiri kugorwa no kubona abaturage bishyura impushya zo kuereba televiziyo no kumva radiyo.

Abanenga iri tegeko basabye ko uyu musoro ukurwaho, cyane ko bashinja ZBC gutangaza amakuru abogamiye ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi rya Zanu-PF.

Abatavuga rumwe na Leta bashinje iki gitangazamakuru kudakurikirana inkuru zabo, cyane cyane mu gihe cy’amatora, nyamara ZBC yahakanye ibyo ishinshwa.

Ubu rero nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga itangazamakuru, abatunze imodoka bose bagomba kwishyura amafaranga y’uruhushya rwa radiyo mbere yo kongera ubwishingizi bw’imodoka zabo cyangwa kubona uruhushya rutangwa n’ikigo cya Leta gishinzwe imihanda (Zinara).

Izi mpinduka zemejwe n’inteko ishinga amategeko, zishyiraho amafaranga y’uruhushya angana na $23 buri gihembwe, anaganana $92 buri mwaka.

Gusa, ZBC ishobora gusonera ababifitiye uburenganzira, barimo n’abamucyerarugendo basura igihugu.

Ariko nanone iryo vugurura rishya rigamije gukuraho icyuho no kongera kubahiriza itegeko ryo kugira uruhushya rwa radiyo.

Iri tegeko kandi ribuza amasosiyete y’ubwishingizi bw’imodoka kugurisha serivisi zabo ku batunze imodoka badafite uruhushya rwa radiyo rwemewe na ZBC, keretse iyo basonewe na ZBC cyangwa imodoka ishaka kwishingirwa ikaba itagira radio.

Icyakora ku rundi ruhande, iri tegeko ryateje uruntu runtu mu batunze imodoka ndetse n’amashyaka atavuga rumwe na Leta, cyane ko bavuga ko ari umuzigo ku baturage bishyura indi imisoro.

Chamisa yanditse kuri X ati: “Abaturage barakandamizwa aho bahagaze hose, kuki abaturage b’iki gihugu bakwiye kuyoborwa n’ubuyobozi butagira impuhwe kandi butagira umutima?”

Undi muntu ku rubuga rwa X yasobanuye iyo iki cyemezo nk’ “ingamba itajyanye n’ubutabera ku batunze imodoka.”