Ibimenyetso by’uko hari ubwicanyi buri gukorerwa abazungu muri Afurika y’Epfo byagaragajwe na Donald Trump ku wa gatatu yakiriye Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa muri White House, byagaragayemo amafoto amwe yafatiwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Ubwo Trump yakiraga Ramaphosa muri Oval Office ya White House, baganiraga Trump yeraka mugenzi we amafoto n’amashusha agaragaza ko abazungu bari gukorerwa Jenoside muri Afurika y’Epfo- ibyo Ramaphosa yahakanaga.
Trump yamweretse amafoto agira ati: “Aba bose ni abahinzi b’abazungu bari gushyingurwa.”
Ibiro ntaramakuru Reuters bihamya ko ifoto yari muri iyo nkuru, yakuwe mu mashusho yasohowe n’iki kinyamakuru ku wa 3 Gashyantare, nyuma ikemezwa n’itsinda rishinzwe kugenzura ukuri muri iki kigo k’itangazamakuru.
Ayo mashusho yerekana abakozi b’imiryango itanga ubutabazi barimo guterura imifuka irimo imirambo mu mujyi wa Goma muri Congo mu gihe cy’imirwano yahuje ingabo za leta n’inyeshyamba za M23.

Ifoto iri ku kinyamakuru Trump yerekaga Ramaphosa yafatiwe muri Congo na Reuters
Ibiro by’umukuru w’igihugu White House ntibyagize icyo bisubiza bibajijwe na Reuters icyo bivuga kuri ibyo.
Si ibyo gusa kandi kuko muri icyo kiganiro, Trump yatunguye Ramaphosa yerekana amashusho yavugaga ko ari ikimenyetso cy’uko Jenoside iri gukorerwa abazungu muri Afurika y’Epfo.
Muri ayo mashusho harimo agace Trump yavuze ko kerekana imva zirenga igihumbi z’abahinzi b’abazungu, zigaragazwa n’imisaraba yera.
Icyakora ngo aya mashusho yafatiwe ku muhanda uhuza imigi mito ya Newcastle na Normandein muri Afrika y’Epfo, yerekanaga urwibutso, aho kuba imva.
Rob Hoatson washyizeho urwo rwibutso kugira ngo abaturage barusheho kwitabwaho, yabwiye BBC ko atari ahantu hashyingurwa abantu.
Yagize ati: “Nticyari urwibutso ruhoraho rwubatswe. Cyari urwibutso rw’agateganyo.” Yongeyeho ati: “Uru rwibutso rwashyizweho nyuma y’iyicwa ry’abahinzi babiri b’Abanyafurika y’Epfo bakomoka mu bwoko bw’Abafrikaners bo muri ako gace.
The Guardian ivuga ko nubwo amashusho Trump yakoresheje ku wa Gatatu yarimo amakuru atariyo, ngo yari agamije gushyigikira icyifuzo cya Trump cyo gutanga “ubuhungiro” ku bahinzi b’abazungu bahohotewe, ibintu byarakaje cyane Leta ya Afurika y’Epfo.
White House yavuze ko ayo mashusho agaragaza ibimenyetso bya Jenoside ikorerwa abahinzi b’abazungu muri Afurika y’Epfo.
Perezida Ramaphosa yasuye Washington muri iki cyumweru mu rwego rwo kuzahura umubano hagati ya Afurika y’Epfo na Amerika nyuma y’uko mu mezi ashize yakomeje kutumvikana na Trump bitewe n’itegeko rigenga ubutaka ryashyizweho muri Afurika y’Epfo, rigafatwa nk’irigiye kwambura ubutaka abazungu b’Abanyafurika y’Epfo. Trump kandi yashinje Afurika y’Epfo ivangura rikorerwa abo bazungu, gusa iki gihugu cyakomeje kubihakana.
