Pakistani: Batanu bishwe n’igisasu cyatewe kuri bisi y’ishuri

Igisasu cyatewe kuri bisi y’ishuri mu ntara ya Balochistan muri Pakistani mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, cyahitanye nibura abantu batanu, abandi benshi barakomereka.

Polisi yabwiye BBC ko iyo bisi yari itwaye abanyeshuri bagera kuri 40 ubwo yaturitswaga ahagana saa 07:40 zo muri ako gace gaherereye hafi y’umujyi wa Khuzdar.

Polisi yatangaje ko batatu mu bantu batanu bapfuye ari abana. Amafoto ari guhererekanwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibisigazwa byiyo bisi yakongowe n’igisasu.

Nta mutwe n’umwe urigamba icyo gitero kugeza ubu, ariko iyi ntara ya Balochistan iherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Pakistan, imaze igihe kirekire yarazahajwe n’umutekano muke ndetse n’ibikorwa by’ihohotera bikorwa n’abarwanyi bigometse ku butegetsi.

Minisitiri w’umutekano muri Pakistan, Mohsin Naqvi, yamaganye icyo gitero akita “ubugome bukabije”, ashinja abagikoze ko ari “ibikoko byibasira abana” bagamije guhungabanya umutekano w’igihugu.

Igisirikare cya Pakistan cyashinje igihugu cy’u Buhinde kuba inyuma y’icyo gitero, nubwo nta bimenyetso bifatika birabigaragaza.

Ibihugu bya Pakistani n’u Buhinde biri gusohoka mu ntambara yamaze ibyumweru. Yatewe n’igitero cyagabwe ku bacyerarugendo bo muri Kashmir iyoborwa n’u Buhinde.

Pakistani yahakanye uruhare mu bitero byabaye muri ibyo bihe, ariko ntibyabujije u Buhinde kwihorera bigaba ibitero bikurikirana ku birindiro bitandukanye biri muri Pakistan no muri Kashmir iyoborwa na Pakistan.

Muri Werurwe, abasivile bagera kuri 21 n’abasirikare bane biciwe mu gitero cyagabwe kuri gari ya moshi mu karere ka Sibi, kamwe mu duce tw’icyaro twa Balochistan.

Icyo gitero cyagabwe n’Umutwe witwa Balochistan Liberation Army (BLA), umutwe w’abashaka kwigenga umaze imyaka myinshi urwana n’ubutegetsi ugamije kubona ubwigenge.

Ubutegetsi bwa Pakistani, kimwe n’ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byashyize Umutwe wa BLA ku rutonde rw’imiryango y’iterabwoba.

Igisirikare cy’igihugu kandi cyigeze gushinja uwo mutwe kuba “intumwa y’u Buhinde”,  gusa ibyo BLA yabihakanye yivuye inyuma.

Icyakora abarengera abaturage bo muri ako gace bazwi nk’aba- Baloch na bo bashinje inzego z’umutekano za Pakisitani kubakorera ihohoterwa.

Bavuga ko ibihumbi by’abaturage bo mu bwoko bwa ba-Baloch baburiwe irengero bigizwemo uruhare n’inzego z’umutekano za Pakisitani mu myaka 20 ishize. Bivugwa ko bafunzwe bidakurikije amategeko, cyangwa bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo kandi bicwa mu bikorwa byo kurwanya inyeshyamba zimaze imyaka mirongo.