U Buyapani: Minisitiri yeguye ku mirimo ye azize guhabwa umuceri w’ubuntu

Minisitiri w’ubuhinzi mu Buyapani Taku Etō, yeguye ku mirimo ye nyuma yo kotswa igitutu n’abaturage barakajwe n’ijambo yavuze agaragaza ko atagura umuceri kuko awubonera ubuntu, nyamara igihugu kimaze igihe gihanganye n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa.

The Guardian dukesha iyi nkuru, ivuga ko ubwegure bwa Taku Etō bwongereye igitutu kuri Minisitiri w’Intebe, Shigeru Ishiba, wananiwe kugabanya izamuka ry’ibiciro by’umuceri no gukemura ikibazo rusange cy’ubuzima buhenze, bikaba byararakaje abaturage mbere y’amatora y’Inteko Ishinga Amategeko azaba muri Nyakanga.

Etō yabwiriye abanyamakuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe ati: “Ubu nashyikirije Minisitiri w’intebe, Ishiba ubwegure bwanjye.”

Etō yari amaze iminsi asabwa kwegura nyuma yo kuvuga ko atajya agura umuceri, ahubwo awuhabwa nk’impano n’abamushyigikiye.

Etō yakomeje agira ati: “Nibajije niba bikwiriye ko nkomeza kuyobora minisiteri y’ubuhinzi muri ibi bihe bikomeye by’izamuka ry’ibiciro by’umuceri, maze nsanga atari byo.”

Yongeyeho kandi ko asaba imbabazi. Ati: “Ndongera gusaba imbabazi abaturage kubera amagambo atari akwiye na gato navuze ndi minisitiri, mu gihe bo bari guhangana n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’umuceri.”

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Etō yavugiye mu gikorwa cyo gukusanya inkunga ko atajya agura umuceri. Yagize ati: “Sinigeze ngura umuceri ubwange na rimwe kubera ko abashyigikiye bampa umuceri mwinshi ku buryo nshobora no kuwugurisha rwose.”

Iryo jambo rya Etō ryarakaje cyane abaguzi, kuri ubu bari kwishyura igiciro cyikubye hafi kabiri ku gafuka k’umuceri ugereranyije n’umwaka ushize, nk’uko imibare yasohotse muri Mata ibigaragaza.

Etō yasimbuwe kuri izo nshingano na Shinjirō Koizumi, wahoze ari Minisitiri w’Ibidukikije, wanahatanye na Ishiba mu matora y’ubuyobozi bw’Ishyaka riharanira Demokarasi (LDP) mu mpeshyi y’umwaka ushize ariko ntatsinde.

Ibura ry’umuceri mu Buyapani ryatewe n’impamvu zitandukanye, zirimo umusaruro muke watewe n’ibihe by’ubushyuhe bukabije mu 2023, ndetse n’igurwa ry’umuceri cyane ryatewe n’ubwoba nyuma y’itangazo ry’uko hashobora kuba “umutingito ukomeye” mu 2024. Abacuruzi banini nabo bakekwaho kuba barahishe umuceri mu bubiko mu gihe bakekaga ko uzabura cyane nyuma y’iryo tangazo.

Ikibazo cy’umuceri gikomeje kwiyongera hamwe n’ibura ry’ibindi biribwa gikomeje guhangayikisha guverinoma ya Ishiba, mu gihe habura iminsi micye kugira ngo habe amatora y’abagize inteko ishinga amategeko ashobora kuzagena ahazaza ha Ishiba nka Minisitiri w’intebe.

Mu bushakashatsi buheruka bwa Kyodo, 87% by’ababajijwe bagaragaje ko batishimiye uburyo guverinoma iri kwita ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’umuceri, mu gihe guverinoma ya Ishiba nayo irigutakarizwa ikizere ku rwego rukomeye kuva yatangira manda ye mu Kwakira kwa 2024.

Igiciro cy’umuceri ku masoko cyarazamutse cyane mu cyumweru cyarangiye ku wa 11 Gicurasi, kuko ibiro 5 byaguraga Amayeni ¥4,268 (arenga 35,000Frw).

Muri Mata, u Buyapani bwatumije umuceri muri Koreya y’Epfo ku nshuro ya mbere mu myaka 25 ishize, mu rwego rwo kugabanya uburakari bw’abaguzi.