APR BBC yabonye intsinzi ya kabiri mu Itsinda rya Nile Conference nyuma yo kunyagira trois chiffre (amanota ijana) Made by Basketball amanota 103-81.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu mugoroba, muri BK Arena, umukino wari uwa kabiri ya BAL mu itsinda ryiswe Nile Conference.
Umukino wari utegerejwe na benshi hibazwa niba MBB iri buhagarike APR iri mu rugo. Ni umukino kandi wongeye kwitabirwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ni umukino bitasabye amasegonda menshi ngo amakipe yombi arebe mu nkangara kuko Ntore Habimana ariwe watangiye atsinda amanota atatu mu gihe Prinsloo Pieter yahise nawe ayishyura mu masegonda atarenze atanu.
Umukino wakomeje muri uwo mujyo amakipe yombi agendana inota ku rindi, gusa ntibyatinze ikipe ya MBB wabonaga yatangiye neza yaje gutsinda aka gace n’amanota 26-23.
Mu gace ka kabiri umukino watangiye ikipe y’ingabo z’igihugu igerageza gukuramo ikinyuranyo cyarimo amakipe yombi akomeza kugendana inota kurindi, gusa ntibyatinze Prinsloo usanzwe ari umukinnyi wa REG yakomeje kugora ikipe ya APR atsinda amanota atatu menshi bayobora umukino ariko Mpoyo Axel nawe yabasubije neza atsinda amanota atatu inshuro eshatu bituma bakomeza kugendana mu manota ariko ntibyabujije MBB kurangiza aka gace ikayoboye n’amanota 47-45.
Nyuma y’ikiruhuko nk’uko byari byitezwe ko APR iri bukoremo impinduka dore ko aribyo imenyereweho gutangira gutsinda cyane mu gace ka gatatu, APR yagarutse ubona ko yiminjiriyemo agafu, yungukira mu gutakaza imipira kwa hato na hato kwa MBB, itangira kuyobora aka gace ari nako ihirwa n’imikinire yayo imenyereweho yo gutsindira kure (3pts). Ibifashijwemo na Diarra Watsinze amanota menshi ariko nako ikinyuranyo kigera kuri 14, aka gace APR ikayobora n’amanota 73-59.
Mu gace ka nyuma kari kitezwe gushyiraho akadomo ku ikipe yegukana intsinzi, ikipe y’ingabo z’igihugu yakomeje kotsa igitutu Made By Basketball wabonaga yagowe cyane n’ubwugarizi butari buhagaze neza, Ndoye wabaye umukinnyi w’umukino yatsinze amanota menshi byatumye Ikipe y’Ingabo itsinda uyu mukino wayo wa kabiri n’amanota 103-81 ya MBB.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Şam Vincent umutoza wa MBB yo muri South Africa avuga ko bimwe mu byatumye batakaza uyu mukino ari ubunararibonye budahagije ku bakinnyi afite.
Yagize ati “Ikipe yacu yari iri hasi ho gato ariko hari ibintu byiza byinshi twakoze muri uyu mukino, iyo urebye umurongo wacu w’imbere Prinsloo wenyine niwe ufite ubunararibonye mu gukina ku rwego nk’uru kuko yakinye muri Amerika, anakinira ibihugu bikomeye mpuzamahaga. Iyo urebye abakinnyi bacu nka David aracyiga muri Kaminuza, umwana nka Nanti akina muri league ya Afurika y’Epfo, rero ntabwo dufite ubunararibonye mpuzamahanaga nk’ubwo iyi kipe ya APR ifite.”
Yakomeje avuga ko nyuma yo gutsindwa badacika intege ahubwo bazahatana mpaka ku musozo w’irushanwa.
Ati: “Turabizi ko twakinye neza kurusha umukino washize kandi twiyemeje no gukina neza kurushaho ku mukino ukurikira. Morare irahari kandi turakomeza guhatana kugeza irushanwa rirangiye.”
Ku rundi ruhande, James Maye Jr utoza APR BBC avuga ku mpamvu ikipe ye ikunze gutsinda mu minota ya nyuma.
Ati: “Umukino wa Basketball ni muremure ufite iminota mirongo ine, itandukaniro riba ririmo nk’umutoza cyangwa urundi ruhande ni uko buri wese aba ashaka ko umukino ugaragara nk’uko abishaka ariko kuri twebwe ni ugukina neza kugeza uduce tune (4 quarters) tugize umukino turangiye. Bamwe na bamwe babibona nko kugorwa n’umukino ariko buri wese aba afite uburyo bw’imikinire ye ntari buvugire hano ariko dufite ikizere ko mu iminota mirongo ine (40) dukina ku rwego rwo hejuru. Icyo rero numva ari cyo kintu k’ingenzi ku itsinda ryacu.”
Yasoje avuga ku mikinire ya APR yo kugarira ku buryo iri kuyifashisha nk’iturufu ryo gutsinda.
Ati: “Ntekereza ko ari uburyo tuba twapanze imikinire yacu, dufite abakinnyi beza bashobora gukora ibintu byinshi tuba twateguye mu buryo bwose bushoboka rero kuri twebwe biratworohera iyo umusabye gukora ikintu mu mukino ni nabwo buryo twabashije gushyira hamwe iyi kipe ikaba iri no gutanga umusaruro.”
Mbere y’uyu mukino ikipe ya Al Ahli Tripoli yo mu Libya nayo yongeye kwitwara neza inyagira Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku manota 115-87.
Kugeza ubu, APR BBC na Al Ahli Tripoli zimaze gutsinda imikino yombi, mu gihe Nairobi City Thunder na MBB zitarabona intsinzi nimwe.
Biteganyijwe ko iyi mikino izakomeza ku wa kabiri, tariki ya 20 Gicurasi 2025, ahateganyijwe umukino ukomeye cyane hagati ya APR BBC na Al Ahli Tripoli saa 19:00 zose zikaba zitaratakaza umukino n’umwe . Uzabanzirizwa n’uwa MBB na Nairobi City Thunder uzakinwa saa 16:00.
