Ku cyumweru itariki ya 11 Gicurasi 2025, Imibiri 5 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kamonyi, ruherereye mu Kibuza mu murenge wa Gacurabwenge.
Byari mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi.
Minisitiri muri Primature ushinzwe imirimo y’inama y’Abaminisitiri akaba n’imboni y’Akarere ka Kamonyi muri Guverinoma Ines Mpambara yavuze ko abantu bakwiye kwibuka ko abaruhukiye mu nzibutso atari inomero ahubwo nabo ari abantu bari bafite inzozi zo kubaho no kurama.
Ati: “Tujye twibuka ko abantu bahuruhukiye hano atari inomero, ahubwo bari ababyeyi, abasore n’inkumi, n’abana kandi bari bafite inzozi zo kubaho no kuramba”.

Yibukije kandi ko Abatutsi bishwe ku mugambi wateguwe ndetse unashyirwa mu bikorwa ku mugaragaro , gusa aboneraho gushima Inkotanyi zasubije igihugu mu murongo mwiza.
Ati: “Abacu barishwe mu mugambi wacuzwe kandi ugashyirwa mu bikorwa ku mugaragaro, ari nayo mpamvu dushimira Inkotanyi zadusubije amahirwe yo kongera kubaho no kubana, kwigirira icyizere no guhitamo ibidukwiriye”.
Mukamana Darlene ufite abe bashyinguye mu rwibutso rwa Kamonyi avuga ko uyu ari umunsi mwiza ndetse ukaba n’umwanya wo kumva yisanzuye no kongera guhuza imitima.

Ati: “Njyewe uyu ni umunsi mfata nk’umunsi mukuru kuko iyo ndi hano mba numva abanjye turikumwe, nkongera nkabaririra, nkabaganyira ndetse nkababwira amakuru yanjye, nubwo bisa n’umunsi ubabaje ariko iyo naje hano mba numva “.
Urwibutso rwa Kamonyi ni rumwe mu nzibutso 3 z’akarere ka Kamonyi rukaba ruruhukiyemo imibiri 47,928
Izindi nzibutso zo ku rwego rw’akarere ni Urwibutso rwa Mugina ruruhukiyemo imibiri 59,225 ndetse n’urwibutso rwa Bunyonga ruherereye mu murenge wa Karama ruruhukiyemo imibiri 13,380.


