Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, Igihugu cy’Ubuhinde cyagabye igitero cya misile zambukiranya imipaka muri pakstani gihitana abantu 26 gikomeretsa 46.
Iki gitero cyiswe icyo kwihorera u Buhinde bwagihaye izina rya “Operation Sindoor”, cyagabwe ahantu 5 h’ingenzi cyane muri Pakistan.
Leta y’u Buhinde yatangaje ko ibi ibitero byagabwe nijoro, ku ntego icyenda zitari iza gisirikare mu duce twa Pakistan n’igice cy’Intara ya Kashmir kigenzurwa na Pakistan.
Ivuga ko izo ntego zari ibigo by’imitwe y’iterabwoba bifitanye isano n’igitero cyagabwe mu gice cya Kashmir kigenzurwa n’u Buhinde mu kwezi gushize. Icyakora, Pakistan yavuze ko ayo makuru atari yo kuko ngo mu duce twarashweho nta nakamwe kabamo umutwe w’iterabwoba.
Umuvugizi w’ingabo za Pakistan yavuze ko abantu 26 barimo n’umwana bishwe muri ibyo bitero, abandi 46 barakomereka.
U Buhinde buvuga ko ibikorwa byabwo byari “byihariye, kandi byagenzuwe neza » yongeraho ko bitari bigamije ubushotoranyi. Bwongeyeho ko bwagaragaje “kwifata no kwirinda gukabya mu guhitamo aho bugaba ibitero.”
Zibinyujije kuri X (Twitter) Ingabo z’u Buhinde zatangaje ko “ubutabera bubaye.”
Ibihugu byombi kandi byaherukaga gukozanyaho hakoreshejwe intwaro ziremereye ku mupaka ubihuza mu karere ka Kashmir, nk’uko byemejwe n’abapolisi n’abaturage babibonye.
Polisi y’u Buhinde n’abaganga bavuze ko nibura abasivili 7 bishwe naho 30 bakomereka kubera kuraswa na Pakistan nijoro.
Minisitiri w’intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yavuze ko igihugu cye kizihimura. ati :“Pakistan ifite uburenganzira bwo gusubiza kuri iyi ntambara yashojweho n’u Buhinde, kandi koko igisubizo kigomba gutangwa.”
Sharif yahamagaje inama y’igitaraganya y’akanama k’igihugu gashinzwe umutekano kuri uyu wa Gatatu mu gitondo.
Yavuze ko igihugu cye n’ingabo bazi neza uko bitwara imbere y’umwanzi ati : « Ntituzigera twemera ko umwanzi agera ku ntego ze mbi.”
Pakistan yatangaje ko indege eshanu za gisirikare z’u Buhinde zarashwe zikagwa, ariko u Buhinde ntibwabihamije. Icyakora, ahantu hatandukanye muri Kashmir igenzurwa n’u Buhinde, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bane babwiye Reuters ko hari indege eshatu za gisirikare zaguye muri ibyo bice mu ijoro.
Umuryango w’Abibumbye (LONI) wasabye ko habaho kwifata ku mpande zombi. Umunyamabanga Mukuru wa Loni, António Guterres yatangaje ko afite impungenge zikomeye ku bikorwa bya gisirikare by’u Buhinde byambukiranya umupaka.
Yasabye ko haba “kwirinda gukoresha ingufu za gisirikare ku mpande zombi,” yongeraho ko “isi idashobora kwihanganira indi ntambara hagati ya u Buhinde na Pakistan.”
Ibi bibaye bikurikiye ubwicanyi bwahitanye abantu 26, ahanini Abahindu, muri Kashmir igenzurwa n’u Buhinde mu kwezi gushize.
Minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, Narendra Modi, ku wa kabiri yavuze ko amazi ava mu gihugu cye yinjira muri Pakistan azahagarikwa, nyuma y’aho u Buhinde buhagarikiye amasezerano y’amazi yari ifitanye na Pakistan.
