Ibitero bya Ukraine mu Burusiya byahagaritse ingendo z’indege

Members of the security services investigate the site of a damaged building following a reported drone attack in Moscow, Russia, July 24, 2023. REUTERS/Maxim Shemetov

Indege zitagira abapilote zo muri Ukraine zagabye igitero i Moscow mu Burusiya mu ijoro rya ku wa Mbere, bituma ibibuga by’indege bine bifunga by’agatenganyo mbere y’amasaha macye ngo muri uyu murwa mukuru w’u Burusiya habere imyiyereko ikomeye ya gisirikare mu kwizihiza instinzi y’intambara ya kabiri y’isi mu birori bitegerejwemo abayobozi b’isi.

Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko iki gitero kije gikurukiye ikindi cyabaye mu ijoro ryabanje, ibiteye impungenge mbere y’iyo myiyerekano iba buri mwaka ku itariki ya 9 Gicurasi, aho muri uyu mwaka hizihizwa isabukuru y’imyaka 80 ishize icyahoze ari Ubumwe bw’Abasoviyeti n’abafatanyabikorwa bayo  batsinze u Budage bw’Abanazi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi.

Vladimir Putin yagerageje gutangaza agahenge k’iminsi itatu kuva tariki ya 8 kugeza kuya 10 Gicurasi mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru; icyakora, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yagaragaje ko icyo gitekerezo ari inyungu za Putin kandi kidafite umumaro, keretse iyo kiba kigamije gutuma habaho agahenge k’iminsi 30 nk’uko byasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibyo Perezida w’u Burusiya atahaye agaciro.

Meya wa Moscou, Sergey Sobyanin, yavuze mu butumwa yacishije kuri Telegram kuri uyu wa Kabiri ko nibura utudege 19 twoherejwe na Ukraine twarasiwe mu kirere tugiye kwegera umurwa mukuru ijoro ryakeye, nyuma y’ijoro rimwe aho igisirikare cy’u Burusiya cyari kimaze kurasa utundi tune hafi y’uwo mujyi.

Nta makuru yahise atangazwa y’ibyangiritse cyangwa abantu bakomerekeye muri ibyo bitero, ariko ibice by’utudege twarashwe byaguye mu muhanda munini, nk’uko Meya Sobyanin yabitangaje. Ikigo gishijwe iby’indege cyAmadege yahagaritswe by’agateganyo ku bibuga bine by’indege byo mu murwa mukuru nk’ingamba zo kwirinda, nk’uko inzego z’indege mu Burusiya zabivuze.

Igitero gishya cya Ukraine ku murwa mukuru w’u Burusiya kibaye mbere y’uko Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, agera i Moscow ku wa Gatatu mu ruzinduko rw’iminsi itatu, aho biteganyijwe ko azitabira ibirori byo kwizihiza Intsinzi ku itariki ya 9 Gicurasi ku wa Gatanu, nk’uko byatangajwe na Kremlin ku Cyumweru.

Perezida wa Brazil, Luiz Inacio Lula da Silva, Perezida wa Vietnam, To Lam, ndetse n’umuyobozi wa Belarus, Aleksandr Lukashenko, bari mu bayobozi b’ibihugu biteganyijwe ko bazitabira ibyo birori.