Tanzaniya: Perezida yazamuye umushahara fatizo ku kigero cya 35.1%

Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan yatangaje ko umushahara fatizo ku bakozi ba Leta yawuzamuyeho 35.1%, ugera ku mashilingi ibihumbi 500.

Perezida Hassan yabitangaje kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi byabereye i Singida.

Ibi bisobanuye ko umushahara fatizo w’ukwezi uzava ku mashiringi ibihumbi 370 wari usanzwe uriho ukazagera ku mashiringi ibihumbi 500 guhera muri Nyakanga 2025.

Perezida Hassan yavuze ko icyemezo cyo kuzamura umushara fatizo yagitewe no kubona ko ubukungu bw’igihugu bwifashe neza, kandi bigizwemo uruhare n’ubwitange n’imbaraga by’abakozi bo muri Tanzaniya.

Yagize ati: “Mu rwego rwo guha agaciro umurava n’ubwitange mwagaragaje mu kubaka igihugu, n’iyo twabasabaga kwihangana no gukomeza kwifata, nishimiye kubamenyesha ko Leta izazamura umushahara fatizo w’abakozi ba Leta ku kigero cya 35.1%.”

Perezida wa Tanzaniya yashimangiye ko izamuka ry’umushahara ari igihembo ku bwitange n’imirimo myiza y’abakozi ba Leta mu guteza imbere igihugu, nubwo hari igihe ubukungu bw’igihugu bwabasabaga gushyiraho ingamba zo kwifata.

Uretse izamuka ry’imishahara mu nzego za Leta, Perezida yagaragaje ko hakomeje no gukorwa ibishoboka byose kugira ngo hongerwe imibereho myiza y’abakozi bo mu rwego rw’abikorera, nk’uko byatangajwe na The Citizen.

Yavuze ko Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Umushahara Fatizo (Minimum Wage Board) kiri gukorana n’inzego zitandukanye mu isesengura ry’imishahara mu rwego rw’abikorera.

Agaruka ku ijambo yavuze ku munsi w’Abakozi umwaka wabanje, Perezida Hassan yemeye ko inzitizi z’ubukungu zari zarabujije Leta ubushobozi bwo kongera imishahara.

Icyakora kubera ko ubukungu buri gukura ku muvuduko wa 5.5%, yemeza ko ari iby’ingenzi gusangira ayo mahirwe n’abakozi binyuze mu kubongerera imishahara.

Ati: “Nubwo ibihe bitoroshye, twakomeje kuzamura mu ntera abakozi no kuzamura izindi nyungu. Ubu ubukungu bwiyongereyeho 5.5%, rero birakwiye ko dusangira inyungu.”

Perezida yashoje ubutumwa bwe asaba abakozi gukomeza kubungabunga ubumwe n’amahoro by’igihugu, no kuzagira uruhare rugaragara mu matora rusange ateganijwe mu Kwakira.