Menya icyo Itegeko Nshinga rya Vatikani riteganya ku bikurikira urupfu rwa Papa

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 23 nibwo umubiri wa Papa Fransisiko wagejejwe muri Bazilika ya Mutagatifu Petero kugira ngo abakristu banyuranye bakomeze kuwusezeraho ku mugaragaro mbere y’uko ushyingurwa.

Umubiri wa Papa Fransisiko wavanywe muri Shapeli y’aho yari atuye, Casa Santa Marta ugezwa muri Bazilika ya Mutagatifu Petero aho ugiye kuba uri kugeza ku munsi nyir’izina wo kuwusezera bwa nyuma no kuwushyingura, igikorwa giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mata 2025.

Imihango yo guherekeza Papa Fransisiko yatangiye nyuma y’uko yitabye Imana, kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Mata 2025.

Urupfu rwa Papa Fransisiko wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika, rukomeje kuvugwaho ibintu byinshi, abantu bakavuga ibigomba kurukurikira n’ibindi.

Mu bivugwa hari ibiri byo ariko hari n’ibitari byo kubera ko si benshi baba basobanukiwe cyane n’ibijyanye n’imiyoborere ya Kiliziya Gatolika. Ibyo byose bikomeje gukwirakwira kubera igihe cy’ikoranabuhanga isi irimo, ibituma amakuru anyuranye asakara mu buryo bworoshye.

Nk’uko igitangazamakuru cya Leta ya Vatikani kibitangaza, Urupfu rwa Papa rutangiza urukurikirane rw’ibikorwa byihariye biganisha ku itangira rya ‘Conclave’ no gutora undi musimbura wa Mutagatifu Petero Intumwa. Muri iyi nkuru turagaragaza mu buryo burambuye ibiba bikurikiraho kugeza hatowe Papa mushya.

Iyo Papa apfuye, hatangira igice cyiswe Sede Vacante (Bisobanuye “Intebe idafite uyicayeho”), ari cyo gihe kuva ubuyobozi bwa Papa burangiye kugeza hatowe undi. Ibi byose bigengwa n’Itegeko Nshinga ryasohowe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II ku itariki ya 22 Gashyantare 1996, ryitwa Universi Dominici Gregis.

Iri tegeko ryasimbuye iryahozeho rya Papa Pawulo VI (Romano Pontifici Eligendo – 1975), rikaba rigizwe n’ibice bibiri:

Icy’icya mbere kivuga ku gihe Sede Vacante, ni ukuvuga igihe intebe ya Papa iba idafite uyicayeho, ari nacyo gihe Kiliziya irimo kuri ubu kuko cyatangiye hafungwa inzugi zose z’ingo za Papa Fransisiko.

Icy’icya kabiri gisobanura uburyo bwo gutegura no gukora amatora y’umushumba wa Kiliziya ya Roma.

Nk’uko byemejwe mu mategeko ya Kiliziya, Abakaridinali ni bo bafite inshingano zo gutora Papa. Kugira ngo amatora abe yemewe, bisaba ko abatora ari abatarengeje imyaka 80. Abarengeje iyo myaka ntibemerewe gutora, ariko bemerewe kwitabira inama zitegura ayo matora.

Amatora akorwa mu cyitwa ‘Conclave’ igikorwa cyatangiye kera mu mateka ya Kiliziya, kikaba ari cyo gihe Abakaridinali bifungirana muri Shapeli ya Sistine iherereye mu Icumbi ry’Abapapa, Apostolic Palace’ i Vatikani, aho bamara iminsi batora kugeza habonetse Papa mushya.

Papa Yohani Pawulo wa II yashimangiye ko ‘Conclave’ igomba gukomeza gukorerwa muri Shapeli ya Sistine kuko ari ahantu hatagatifu, hafasha abatora kwitegura bamurikiwe na Roho Mutagatifu, batitaye ku bishobora guhungabanya imyanzuro yabo.

Zimwe mu mpinduka z’ingenzi zazanwe n’iri tegeko ni uko Abakaridinali baba batuye mu nyubako ya Casa Santa Marta aho gutura muri Sistine igihe cyose amatora akirimo.

Ikindi ni uko uburyo bwo gutora bwagizwe amajwi y’ibanga gusa. Amatora yo kwemeza umuntu nk’uwatoranyijwe (acclamation) cyangwa kumvikana ku muntu umwe (compromise) byakuweho.

Indi mpinduka ni iy’uko amatora yose agomba gukorwa ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’abatora bari aho. Ibi byasubijweho na Papa Benedigito wa XVI mu mwaka wa 2007, nyuma y’uko byari byarahinduwe ngo habeho amatora ashingiye ku bwiganze busesuye (absolute majority).

Sede Vacante: Ni nde uyoboye Kiliziya?

Mu gihe Sede Vacante itangiye, ubuyobozi bwa Kiliziya buba mu maboko y’Inama Nkuru y’Abakaridinali (College of Cardinals).

Icyakora, inshingano zabo ziba zifite imbago kuko bemerewe gusa gukemura ibibazo bisanzwe cyangwa ibikomeye cyane bitihutirwa, no gutegura amatora ya Papa mushya.

Mu gihe cya Sede Vacante, Abakaridinali bakora ibintu bibiri by’ingenzi ari byo:

Inama rusange (General Congregations): Abakaridinali bose baritabira, hatitawe ku myaka. Aha ni ho hafatirwa imyanzuro nk’igihe amatora azatangirira, abazatanga inyigisho, n’itegurwa ry’aho bazatura.

Inama zihariye (Particular Congregations): Izi nama zitabirwa na Karidinali Kamerilengo n’abandi bakaridinali batatu batoranyijwe mu buryo bw’imbonankubone. Bafata imyanzuro y’ibikorwa bya buri munsi.

Igihe cy’amatora yo gushaka Papa mushya

Amatora abanzirizwa na Misa idasanzwe yitwa Pro Eligendo Papa. Hanyuma, Abakaridinali bakinjira muri Shapeli ya Sistine. Buri wese arahira ko azubahiriza amategeko, akazagendera ku buyobozi bw’Imana, no kutavuga cyangwa kudasesengura iby’amatora hanze.

Hakurikiraho ijambo “Extra omnes” risobanura ko buri wese utari mu matora agomba kuva aho. Hasigara gusa abasigaye ngo batange inyigisho ya nyuma.

Amatora akorwa mu ibanga rikomeye. Abatora nta burenganzira bafite bwo gutumanaho n’isi hanze, ntibemerewe gukoresha telefone, imeri, cyangwa kwakira ibinyamakuru. Ibi byose bigamije kwirinda igitutu cyangwa izindi mpamvu zishobora kubahungabanya.

Bisaba amajwi angana na bibiri bya gatatu kugira ngo umwe mu Bakardinali atorerwe kuba Papa. Akenshi iyo amatora yatangiye nyuma ya saa sita, haba itora rimwe, bakazasubukura ku munsi ukurikiyeho aho bakora amatora inshuro enye ku munsi, ebyiri mbere ya saa sita n’ebyiri nyuma ya saa sita.

Iyo iminsi itatu ishize hataraboneka Papa mushya, habaho umunsi w’ikiruhuko aho abatora bafata umwanya wo gusenga, no kuganira hanyuma bagasubukura amatora.

Iyo batoye bakagera ku nshuro ya karindwi hataraboneka Papa mushya habaho akandi karuhuko.  

Nyuma y’akaruhuko amatora arakomeza. Iyo izindi inshuro zirindwi zirangiye hataraboneka Papa mushya, Camerlengo agisha inama Abakaridinali ku cyakurikiraho.

Iyo hamaze gutorwa Papa mushya, umwe mu Bakaridinali (Dean of the College) mu izina ry’abatoye abaza uwatowe ati: “Wemera gutorerwa kuba Papa?” Iyo yemeye, bamubaza izina ashaka gukoresha.

Iyo amaze guhitamo izina, hahita hatoranywa inyandiko yemeza ko yemeye, igasinywa.

Iyo inyandiko zimaze gusinywa, uwatowe aba amaze kwakira ububasha bwose bwa Papa hagakurikiraho umuhango wo kumwunamira nk’ikimenyetso cyo kumuha icyubahiro no kumwubaha nk’Umushumba wa Kiliziya, ibikorwa n’Abari bitabiriye itora.

Nyuma y’aho, Karidinali mukuru araza agatangaza ku mugaragaro izina ry’Umushumba mushya wa Kiliziya.

Ibi abivuga mu nteruro yamamaye igira iti; Annuntio vobis gaudium magnum; “Habemus Papam!” cyangwa se ngo Dufite Papa!, hanyuma Papa mushya yegera imbere agatanga umugisha uzwi nka ‘Urbi et Orbi’ ni umugisha aha Isi yose.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes