Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi butica umuntu umwe gusa-Senateri Mugisha

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, mu Murenge wa Runda habereye umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni umuhango wabanjirijwe no gushyira indabo kuri Nyabarongo ahiciwe ndetse hakajugunywa Abatutsi benshi babaga bamaze kwicwa.

Nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Dr Sylvere Nahayo, ngo ku itariki nk’iyi mu 1994, abatutsi benshi bari biganjemo abana n’abagore bari bahungiye kuri Kiliziya ya Gihara bishwe n’Interahamwe bajugunywa muri Nyabarongo.

Dr Sylvere Nahayo

Ati: “Kuri itariki nk’iyi mu mwaka w’1994, nibwo Abatutsi benshi bari bahungiye muri Kiliziya bishwe bikozwe n’Interahamwe zibifashijwemo n’abasirikare bari baturutse i Kigali bakarasa Kiliziya maze bakicwa abandi bakajugunywa muri Nyabarongo.”

Innocent Nshogoza, umwe mu barokokeye muri Kiliziya ya Gihara avuga ko abantu barushijeho guhungira muri iyi Kiliziya nyuma yo kubeshywa n’interahamwe ko amahoro yagarutse maze bakabagotera kuri iyo Kiliziya.

Ati: “Nyuma yuko hari hamaze kwicwa Abatutsi benshi muri Rugalika ku italiki 13, abari i Runda batangiye guhunga bagana i Gitarama maze Interahamwe zirabakurikira zibasanga ku Kamonyi zibabeshya ko amahoro yagarutse maze bose babajyana kuri Kiliziya ya Gihara, nuko babagotera aho batangira kubicira rimwe ku italiki ya 15 Mata Aho babapakiraga Imodoka bakajya kubicira kuri Nyabarongo.”

Ashingiye ku bugome bwagaragaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nshogoza avuga ko imvugo ntibizongere ukundi ikwiye gushinga imizi aho ari ho hose. Icyakora kugira ngo ibyo bigerweho bisaba ko harwanywa ingengabitekerezo mu byiciro binyuranye by’abaturage by’umwihariko urubyiruko.

Ati “Duhangyikishijwe cyane n’ingengabitekerezo tugenda tubona imaze gufata indi ntera cyane cyane mu bakiri bato. Turasaba ababyeyi kureka kuroga abana babigisha ingengabitekerezo isenya ahubwo bakwiye kubaha umurongo mwiza babigisha ibyubaka Igihugu.”

Senateri Alexis Mugisha wari Umushyitsi mukuru muri uyu muhango nawe avuga ko Ingengabitekerezo ya Jenoside ari uburozi butica umuntu umwe ahubwo buhererekanywa bityo ko Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe bakarwanya iyi ngengabitekerezo.

Ati: “Ingengabitekerezo ya Jenoside ni uburozi bukwirakwira, butica umuntu umwe ahubwo bukomeza kugenda buhererekanywa. Iyo ukomeje kubikwirakwiza, ni uburozi uba urimo gukwirakwiza mu bantu kandi bikagaruka bikakurimbura wanze ukunze bikugeraho, dukwiye rero gusesengura tukamenya aho tuvuye n’aho tugana, kandi tugatahiriza umugozi umwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko niyo mungu ikomeye irimo kumunga abana b’Abanyarwanda.”

Kuri ubu Umurenge wa Runda ni Umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kamonyi ukaba ari mu byari bigize Komini Runda mu gihe cya Jenoside kimwe n’umurenge wa Rugalika.

Kuri ubu nta mibare izwi y’abiciwe muri uyu murenge ariko ubuyobozi bwa IBUKA muri uyu murenge buvuga ko bukiyegeranya.