Sinshaka gupfa, tuve hano – ubuhamya bwa Murangwayire Liliane

Mu 1986, ababyeyi ba Murangwayire Lillianne bafashe umwanzuro wo kumwohereza muri Komini Shyorongi, Akarere ka Nyarugenge y’ubu, ho mu mujyi wa Kigali.

Uyu mwana uvuka mu muryango w’abana icumi mu Karere ka Bugesera, bamuhaye nyirakuru kugira ngo ajye amufasha imirimo.

Mu buhamya yatanze mu ijoro ryo kwibuka i Kigali muri BK Arena kuri uyu wa 7 Mata, Murangwayire yasobanuye uburyo Jenoside itatangiye mu 1994, ahubwo na cyera na kare itotezwa ry’Abatutsi ryari rihari.

Yavuze ko akigera i Shyorongi, yasanze umuryango wa nyirakuru urara hanze, ku buruyo ngo inshuro bararaga mu nzu zabaga ari nk’ebyiri mu cyumweru, kuko batinyaga ko abahutu b’abahezanguni bacengewe n’amacakubiri baza bakabica.

Ageze igihe cyo gutangira ishuri, Murangwayire nabwo ngo yasanze n’abana bigana baracengewe n’imvugo y’ivangura.

Yagize ati “Umunsi umwe, umwana twiganaga yarambajije ngo ariko ubwo nturi Umututsi?”

Icyo gihe, kuko yari amaze kumenya icyo kuba umututsi bisobanuye (gutotezwa), Murangwayire ngo yaramushubije ati “sindi we.”

Umwana yahise amuhakanira amubwira ko amazuru ye, kuko ngo yari mato, byari ikimeyetso ko ari umututsi, kuko ngo bavugaga ko abatutsi bagira amazuru mato, naho abahutu bakagira manini yashobora kujyamo intoki ebyiri.

Ibyo ni byo byatumuye Murangwayire atangira kujya akwedura amazuru, ngo arebe ko yamera nk’ayo yumvise bavuga, yibwira ko byazamufasha kubaho.

Murangwayire yaje kujya mu biruhuko iwabo mu Bugesera, ariko agarutse ku ishuri asanga haragiyeho itegeko rivuga ko nta muntu wemerewe gutega imodoka adafite urwandiko rw’inzira (laissez passer).

Agira ati “Njye na Papa twagiye kurusaba kuri komine aho kuruduha abapolisi bati mugifate mugifunge, ubwo bajyana Papa aho bafungira abantu, maze mva mu Bugesera ngera i Shyorongi n’amaguru.”

Nk’aho ibyo bitari bihagije, Murangwayire yaraje akomeza guhura n’ibizazane kwa nyirakuru, aho ngo muri Kamena abantu baje bakabasenyera, bagatwara amatungo ndetse bagasahura n’ibintu byose basanze mu nzu. Aho ni ho yahise asubira iwabo mu Bugesera.

Ibyo bibazo byarakomeje kugeza ku wa 7 Mata 1994, ubwo nyine yafunguraga Radiyo, akumva itangazo ribika umukuru w’igihugu, kandi riburira abantu kuguma mu rugo.

Umusi ukurikiyeho saa tanu z’amanywa haje igitero maze bose bakwira imishwaro maze mukuru we wari uherutse kubyara bahita bamwica, murumura we na we baramutema ariko ntiyapfa.

Agira ati “Icyo gihe jyewe nirutse ngana mu rwuri rw’uwitwa Secyavu we ntiyahigwaga maze nsanga yo Papa na Mama n’abandi bana tuvukana. Uwo mugabo yamenye ko abasirikare babimenye ahita adushyira mu modoka atujyana i Nyamata, adusiga hafi y’ibitaro bya ADPR.”

Icyo gihe, baragiye barara kwa nyirakuru wari waramaze kwimurirwa ahitwa kuri arrete, bucya bahungira i Kayumba, aho basanze impunzi nyinshi.

Agira ati “Aha twarahabaye iminsi, ariko ubwo twahavaga, interahamwe zahise zihagera ziba zirabatsembye.”

Ngo kuwa 11 Mata, haje igitero aho bari bari ku rusengero rwa ADPR rw’i Karambi maze se arahabakura, ariko bageze mu nzira, nyina ati “Ndananiwe mureke baze batwice nta kundi.” Uwo munsi ariko, ngo ntibabagezeho.

Yongeraho ati “Kuwa 15 Mata, nibwo abari Ku kiliziya bishwe nabi babatemagura, nabonye impinja bakubitaga ku bikuta maze ngubwa nabi cyane.”

Uwo musi kandi abasirikare ba leta yakoraga Jenoside, bahagarikiye ubwicanyi, bakajya bavuga ko nta masasu yo gupfusha ubusa, ahubwo babwira interahamwe ngo zikoreshe intwaro gakondo.

Agira ati “Batwahutsemo n’amacumu, uduhiri, amasuka, imihoro maze bangezeho bantema mu mutwe, kukiganza, ku kaguru, bakubita agahiri maze mara umwanya numva ntazi iyo ndi. Hashize umwanya ndazanzanuka. Naraye mu mirambo iryo joro bigeze mu rukerera mbona Papa arimo yinyagambura ndamubwira nti Sinshaka gupfa, mfasha tuve hano. Twahavuye dukururuka ubwo hari Ku itariki ya 16 Mata.”

Ku bw’amahirwe macye ariko, ku wa 19 Mata bazanye imodoka yuzuye abasirikare maze bica abantu benshi, ari naho se yaguye, maze Murangwayire ahungira mu rufunzo, aho interahamwe zagiye zisanga abatutsi zikabica umugenda.

Tariki ya 14 Gicurari 1994, nibwo Inkotanyi zaje kubatabara maze Murangwayire bamujyana i Nyamata aho bari bateguye kuvurira inkomere, ariko we aza kujyanwa kuvurirwa mu Butaliyani.

Nyuma y’uru rugendo rwo kurokorwa n’inkotanyi Murangwayire arashimira Leta y’’u Rwanda yamubaye hafi kuva ageze mu Butaliyani kugeza agarutse, bakanamufasha gutangira ubuzima bushya we na barumuna be babiri barokokanye na we.

Murangwayire, ubu yarangije Kaminuza abifashijwemo na Leta y’u Rwanda. Ubu yanditse igitabo gikubiyemo ubuhamya bwe burambuye ariko hanarimo urugendo rwo kwiyubaka, icyizere no kwihangana byamugejeje aho abikesha imiyoborere myiza.

Uyu munsi, Murangwayire ni umubyeyi wubatse akaba afite abana bane.