Perezida Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda mu rugendo rwo Kwibuka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatangije n’Abanyarwanda biganjemo urubyiruko mu rugendo rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruzwi nka Walk to Remember.

Iki gikorwa ngarukamwaka, ni kimwe mu bigize igihe cy’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uru rugendo rwatangiriye ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo, rwerekeza kuri BK Arena, rwari rwitabiriwe n’ingeri zinyuranye zirimo urubyiruko, abayobozi mu nzego za Leta, abanyamahanga batuye mu Rwanda n’abandi.

Mu bikorwa byabereye kuri BK Arena harimo gucana urumuri rw’icyizere, ibiganiro byibanze ku mateka ya Jenoside n’uruhare rw’urubyiruko mu kurwanya ingengabitekerezo yayo, ndetse hanatambutswa indirimbo z’ihumure zaririmbwe n’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’umuziki rya Nyundo.

Dr. Philbert Gakwenzire, Perezida w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), yashimiye Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside no kongera kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi gitekanye.

Yashimye ingamba u Rwanda rwafashe zo kurinda umutekano w’abaturage barwo.

Dr. Gakwenzire yanenze bimwe mu bihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo aho avuga ko bikomeje gushyigikira umutwe wa FDLR ushinjwa guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kuba ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko bakaba batarahanwe ndetse bakaba bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Kuri ubu, imibare igaragaza ko Abatutsi 1,074,017 ari bo bishwe hagati ya tariki ya 7 Mata na 3 Nyakanga 1994. Tariki ya 21 Mata 1994 ni umunsi wihariye kuko ariwo wishweho Abatutsi benshi, barenga ibihumbi 250,000.