Kuki tutapfa turwana, aho kugira ngo dupfe nk’isazi? – Perezida Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasabye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kutazigera bemera gupfa nk’isazi ahubwo ko bakwiye ‘gupfa barwana.”

Perezida Kagame yavuze ibi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, ubwo yatangizaga Icyumweru cy’Icyunamo n’Iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa byo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo byabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Wasoma n’iyi: Perezida Kagame yatangije Icyumweru cy’Icyunamo

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye.

Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe, ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

Yemera ko hari abahoze bifuza ko u Rwanda ruzima, kandi ko bakiri ho ariyo mpamvu avuga ko Abanyarwanda bakwiye guhaguruka bagaharanira kubaho kandi bakabikora batayobewe ko bazahasiga ubuzima.

Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

Kagame avuga ko ikimuhangayikishije ari ukubona habaho Abanyarwanda cyangwa Abanyafurika bumva ko hari uzaza akabogeraho uburimiro.

Asanga ibyo ari agasuzuguro abantu badakwiye na rimwe kwemera.

Yongeye kuvuga ko ‘hari abayobozi bakoreshwa nk’ibipupe bagasahura imitungo y’ibihugu byabo, abaturage bagasonza, amafaranga akigira mu mahanga.

Ikibabaje ngo ni uko abantu nk’abo bakirwa mu Mirwa mikuru yo mu Burengerazuba bw’isi bagashimirwa nk’aho imibereho y’ababituye ari myiza.

Byiyongera ho ko abo mu bihugu bikomeye bashyigikiye abo bantu, bakumva ko ibyo bakora ntacyo bitwaye, byakwihanganirwa.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame buje mu gihe umubano hagati y’u Rwanda na bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, by’umwihariko u Bubiligi bwarukoronije, utifashe neza kubera ibibazo by’umutekano muke bikomeje kugaragara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Bimwe muri ibyo bihugu nk’u Bubiligi bivuga ko u Rwanda rugomba guhanwa kuko birushinja kugira uruhare mu ntambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Congo, ibintu u Rwanda rudahwema guhakana, ahubwo narwo rugashinja ibyo bihugu ubwirasi ‘hypocrisy’ no gushaka kurengera inyungu zabyo aho gukemura ikibazo cya Congo haherewe mu mizi y’ikibazo.

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes