#Kwibuka31: Perezida Kagame yatangije Icyumweru cy’Icyunamo

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025 Perezida wa Repubukika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aharuhukiye imibiri y’abasaga ibihumbi 250,000 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, wabimburiwe no gushyira indabo ku mva.

Nyuma yo gushyira indabo ku mva, Perezida wa Repubulika na Madamu bacanye urumuri rw’icyizere ruzamara iminsi ijana yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango uri kubera ku Gisozi, ku gicamunsi hari bube urugendo rwo Kwibuka “Walk to Remember” iri buhagurukire ku Nteko Ishinga Amategeko igasorezwa kuri BK Arena ahazabera “Umugoroba w’Ikiriyo”.

Ibizaranga Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi ijana yo #Kwibuka31

Nk’uko bigaragazwa n’inyoborabikorwa n’ingengabihe mu gihe u Rwanda n’Isi yose bizaba byibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, MINUBUMWE, ivuga ko mu turere Icyumweru cy’icyunamo gitangirizwa ku Rwibutso rw’Akarere cyangwa ku rundi Rwibutso rwagenwe n’Akarere.

Mu Midugudu yose hari igikorwa cyo kwibuka kiri kurangwa no gutanga ikiganiro cyateguwe na MINUBUMWE no gukurikira ubutumwa bw’umunsi.

MINUBUMWE igaragaza ko hagati ya tariki 7 na 13 Mata 2025 hari Icyumweru cy’icyunamo.

Muri iki Cyumweru tarikiya 7 kugeza 12 Mata 2025, hateganyijwe ibikorwa byo Kwibuka ahantu hatandukanye mu Gihugu ku matariki yemeranyijweho n’inzego zibishinzwe.

Tariki ya 10 Mata, hateganyijwe ikiganiro kizahabwa abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, hateganyijwe n’ibihuza urubyiruko, n’ibindi byiciro.

Ku rwego rw’umudugudu, uretse ikiganiro kizatangwa ku itariki ya 7 Mata 2025, nta bindi biganiro biteganyijwe.

Tariki ya 11 Mata 2025, mu Mujyi wa Kigali, hateganyijwe urugendo rwo Kwibuka mu Karere ka Kicukiro ruzatangirira kuri IPRC Kicukiro, n’umugoroba wo Kwibuka uzabera ku Rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

Ibikorwa by’ubucuruzi, siporo z’abantu ku giti cyabo, imyitozo y’amakipe, indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu, bizakomeza gukorwa muri iki cyumweru cy’icyunamo.

Mu cyumweru cy’icyunamo, ibendera ry’Igihugu rizurururutswa rigezwe hagati.

Tariki ya 13 mata 2025, hazaba ibikorwa byo gusoza icyumweru cy’icyunamo.

Ku rwego rw’Igihugu, igikorwa kizabera ku Urwibutso rwa Rebero, hazirikanwa abanyapolitiki bishwe bazizwa kurwanya umugambi wa Jenoside.

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, ivuga ko igikorwa cyo Kwibuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, iby’abikorera, na ambasade z’ibindi bihugu mu Rwanda, bizakorwa ku munsi watoranyijwe, hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2025.

MINUBUMWE ivuga ko mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, inzego zose zisabwa kugabanya ikoreshwa rya banderole (banners) mu gusakaza ubutumwa, ahubwo hagakoreshwa ibyapa binini (billboards) n’insakazamashusho (LED screens).

Abaturarwanda muri rusange barasabwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka no gukurikira ibiganiro bizatangwa ku ma radiyo, televiziyo n’imbuga nkoranyambaga.

Wasoma n’iyi: Gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994