Biri kuba: Gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda hirya no hino ku isi batangiye Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

By’umwihariko, Tariki 7 Mata, buri mwaka, ni Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuzirikana ubugome yakoranywe ndetse n’ingaruka zayo ku Banyarwanda n’Isi muri rusange. Ni umwanzuro Inteko Rusange ya Loni, yafashe muri 2003, aho guhera muri uwo mwaka, Isi yose yifatanya n’Abanyarwanda mu kwibuka no guha icyubahiro Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside

Mu Rwanda, gutangiza iki Cyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 bigiye gutangirira ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aharuhukiye imibiri isaga ibihumbi 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

12:30 AM: Inshamake y’Ubutumwa bwa Perezida

Perezida Kagame yashimye abifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza ibikorwa byo Kwibuka31. Ati “Ndagira ngo mbanze nshimire mwese abari hano mwaje kwifatanya n’Igihugu n’Abanyarwanda cyane cyane mwebwe abaturuka hanze mu bindi bihugu cyangwa ababihagarariye hano mu Gihugu cyacu. Ndabashimira.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko muri iki gihe ukuri kutakigenderwaho, kuko ikinyoma cyahawe intebe, abantu batagishaka kumva ukuri by’umwihariko ukw’amateka y’u Rwanda ari na yo yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ati “Uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho.”

Perezida Kagame yifashishije inkuru y’inshuti ye, yigeze kumubaza uko ahuza amateka y’ibihe by’umwijima u Rwanda rwanyuzemo n’iby’ubusharire rurimo muri iki gihe, agaragaza ko Abanyarwanda kuva na kera bari biteguye kuzanyura mu bishoboka byose. Ati “Ariko reka mvuge ntya; hari umuntu umwe w’inshuti yanjye wigeze kumbaza ati ariko wowe nk’umuntu, ubaho ute, ugahuza umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire unyuramo ubu? Ati ni gute ubihuza? Uko nabyumvaga, ntabwo ari njye yabazaga gusa, yabazaga u Rwanda, avuga ngo u Rwanda mubaho gute? Icyo namusubije ni uko kuva ku ntangiriro twari tuzi ko ibyo bibiri bivukana kandi tugomba guhangana na byo uko biri.”

Perezida Kagame yabwiye Abanyafurika n’abandi muri rusange ko nta muntu ukwiye kugena uko babaho, bityo asanga iyo umuntu ahisemo guhaguruka akarwanira uburenganzira bwe akwiye kubaho ubuzima akwiriye. Ati “Ntabwo nasaba umuntu kugira ngo mbeho, nta muntu nasabiriza. Tuzarwana nintsindwa, ntsindwe ariko hari amahirwe, hari amahirwe y’uko iyo uhagurutse ukirwanaho, uzabaho kandi twabayeho ubuzima umuntu uwo ari we wese akwiriye.”

Perezida Kagame yavuze ko bitumvikana uburyo abaturage b’Abanye-Congo bameneshwa, bagahunga igihugu cyabo cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ariko amahanga akabirebera nk’aho ari ikibazo cy’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko biteye isoni kuba abo baturage bahungiye mu Rwanda, bagera igihe bamwe muri bo bagahabwa ubuhungiro n’ibihugu byo mu Burengerazuba kandi bikabakira nk’Abanye-Congo, ariko ikibazo kikanga kikitirirwa icy’u Rwanda.

Ati “Imvugo z’urwango, kwica abaturage bazira abo bari bo, kubakura mu ngo zabo, aha dufite ibihumbi by’abaturage baba mu nkambi, bameneshejwe mu byabo muri Congo […] Mbere na mbere babakira babizi ko ari impunzi z’Abanye-Congo, ntabwo babafata nk’Abanyarwanda. Ibisigaye bikaba ikibazo cyanjye.”

Perezida Kagame yavuze ku binyoma bikunze gutangazwa n’abiyita itsinda ry’impuguke bajya muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bagakora raporo zigaragaza ko u Rwanda ari rwo kibazo ku bibazo biri muri DRC.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko bitumvikana uburyo abo bantu biyita impuguke baba bazi ibibera mu Karere kurenza abaturage bahatuye.

Ati “Ibi bintu mubona buri munsi, mwumvise itsinda ry’impuguke? Mwumvise ibyo bintu? Aba ni abantu bajya hariya bakibwira ko bazi ibintu byacu neza kuturusha kandi ababa bayoboye ayo matsinda, ni bamwe bakoze aya mahano hano, bamwe Bizimana [Minisitiri Dr Bizimana] yavugaga.”

Perezida Kagame yavuze ko ikitarishe Abanyarwanda mu myaka 31 ishize cyabakomeje kandi cyabateguriye guhangana n’ibiri imbere uko byaba bisa kose.

Ati “Muduha ubusa, mukaza mukadukubitira ibintu byose. Iyo ni Isi iri hagati y’amateka y’umwijima w’ahahise ndetse n’ubusharire. Ariko ikitaratwishe ngo kiturangize mu myaka 31 ishize, cyaradukomeje, cyaraduteguye ku bintu bizaza igihe icyo ari cyo cyose, aba bantu bashaka kandi bifuza. Ndashaka kubizeza ko tutazapfa tutari kurwana.”

11:50 AM: Freddy Mutanguha wari ufite imyaka 18 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya bw’inzira y’ugutotezwa we n’umuryango we banyuzemo kugeza arokotse.

Yavuze ko ababyeyi be n’abavandimwe be biciwe muri Komini Mabanza, ubu ni mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro.

Mutanguha wavukiye mu buhungiro, yavuze ko Se umubyara yaje kwitaba Imana, nyuma Mama we akaza guhunguka, agasubira mu Rwanda, aho yongeye gutotezwa azira uko yavutse

11:35 AM: Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw’u Bubiligi mu mateka y’u Rwanda, aho yavuze ko u Rwanda rumaze imyaka 109 rusenywe n’u Bubiligi ndetse n’ubu bugikomeza kurugendaho.

Ati “Nta gihugu kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bumaze igihe bubikorera u Rwanda kuva bwarukoroniza.”

11:20 AM: Perezida wa Repubulika na Madamu bamaze gucana urumuri rw’icyizere.

11:15 AM: Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bamaze kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bamaze gushyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250,000 y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


10:00 AM: Abanyarwanda, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’inshuti z’u Rwanda bakomeje kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.  

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh MUGANGA ni umwe mu bamaze kugera ahari butangirizwe Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka31
Umunyamabanga mukuru w’Ishyaka FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Patrice Mugenzi bamaze kugera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Antoine Kardinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda nawe yageze ahagiye gutangirizwa Icyumweru cy’Icyunamo n’iminsi 100 yo #Kwibuka31
Sheikh Musa Sindayigaya, Mufti w’u Rwanda na Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba
Archbishop Laurent Mbanda uyobora Itorerero Anglikani ry’u Rwanda na Bishop Samuel Kayinamura uyobora Itorerero Méthodiste Libre mu Rwanda 
Gen (Rtd) James Kabarebe, Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, Minisitiri Dr. Jean Nepo Abdallah Utumatwishima nabo ni bamwe mu bamaze kugera ku Gisozi
Minisitiri Olivier Nduhungirehe, Minisitiri Paula Ingabire nabo ni bamwe mu bamaze kugera ku Gisozi
Maj. Gen (Rtd) Albert Murasira, Dr. Yvan Butera
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo

Amafoto: RBA

About Philos Muhire 180 Articles
Classical music Trainer(Organiste), Journalist by profession! Favorites: Politics, Entertainment(Music& Sports). Primo Dei & Deus Omnes