Mu masaha macye, u Rwanda rurinjira mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi gahunda ngarukamwaka itangirana n’icyumweru cy’icyunamo ku itariki ya 7 Mata, ariko igakomeza ikamara iminsi 100, ingana n’iminsi Jenoside yamaze kuva muri Mata kugera mu ntangiriro za Nyakanga 1994.
Muri iyo minsi ijana, abahezanguni bo mu bwoko bwari ubw’abahutu babibwemo urwango bakemera kurwakira, interahamwe zatojwe na Leta, hamwe n’ingabo za Leta y’icyo gihe bishe abo mu bwoko bw’Abatutsi barenga miliyoni babatwikiye, babasanze mu ngo cyangwa babakoranyirije hamwe mu nsengero, za Kiliziya, ibiro by’inzego za Leta ndetse n’ahandi hatandukanye.
Bamwe babaroshye mu migezi, abandi babashyira mu byobo rusange n’ahandi hantu hatandukanye batitaye na mba ku gaciro k’ikiremwamuntu. Ubuhamya butandukanye bwagaragaje ko hari n’abo bashyiraga mu byobo rusange bakiri bazima.
Kwibuka, ni gahunda igamije guha icyubahiro abazize Jenoside, gufasha abarokotse gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, ndetse no gukomeza kwigisha Abanyarwanda n’amahanga amateka ya Jenoside, hagamijwe ko itazongera kubaho ukundi.
Gahunda yo kwibuka itegurwa ku bufatanye n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE).
Mu kiganiro n’itangazamakuru ku wa kane w’iki cyumweru, Dr. Jean Damascène Bizimana, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, yavuze ko mbere y’iki gikorwa nyirizina hari ibikorwa byabanjirije gahunda yo kwibuka. Muri byo harimo igikorwa cyo kwigisha urubyiruko amateka cyiswe “Rubyiruko ,menya amateka yawe”, cyabereye mu gihugu hose.
Kuri iki cyumweru kandi, u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yigiye hamwe urwego u Rwanda rugezeho mu rugendo rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n’ihakana ryayo.
Yasuzumye kandi imbogamizi zikigaragara, haba mu Rwanda no hanze yarwo, ndetse inatanga icyerekezo kigomba kuranga iminsi 100 yo kwibuka.
Minisitiri Dr. Bizimana yasobanuye ko ku wa 7 Mata, umunsi nyir’izina wo gutangiza icyunamo, hazabaho ibikorwa bitatu by’ingenzi:
Mu Midugudu yose y’Igihugu, saa tatu za mu gitondo, hazatangwa ikiganiro cyateguwe n’inzego zibishinzwe.
Ku rwego rw’Igihugu, iki Igikorwa kizabera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, aho hazabanza gushyirwa indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hazanatangirwa kandi ubuhamya n’ubutumwa bw’umunsi buzatambuka kuri radiyo na televiziyo by’u Rwanda.
Nyuma ya saa sita , Hazakorwa urugendo rwo kwibuka ruzaturuka ku Nteko Ishinga Amategeko rusorezwe kuri BK Arena. Ni urugendo rwo kuzirikana ububabare n’akamaro ko kwibuka. Hazanabaho umugoroba w’Ikiriyo uzarangwa n’ubutumwa n’ubuhamya.
Minisitiri Bizimana yavuze ko mu gihugu hose, buri karere kazatoranya urwibutso rumwe ruzaberaho igikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo, aho bazashyira indabo, bunamire abazize Jenoside, hanyuma abaturage bajye gukurikira ikiganiro mu midugudu yabo.
Yibukije ko mu cyumweru cyo kwibuka, utubari tutemerewe gufungura mu masaha ya mu gitondo. Ibikorwa byose byo kwishimisha, birimo imikino, ubukwe n’ibindi, nabyo ntibyemewe.
Gusa imyitozo ngororamubiri umuntu akora ku giti cye yo iremewe.
Yagize ati: “Turabibutsa ko kuva ku wa 7 Mata kugeza icyumweru cy’icyunamo kirangiye, nta bikorwa by’imyidagaduro byemewe.”
Hagati aho, mu 2018, Inteko rusange y’umuryango w’Abibumbye nayo yashyizeho uwa 7 Mata nk’umunsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu cyumweru cy’icyunamo, hateganyijwe kandi gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yagiye iboneka. Ibi bikorwa bizakomeza kugeza ku wa 3 Nyakanga 2025.
Kwibuka ku nshuro ya 31 bizasozwa ku wa 3 Nyakanga 2025.
Uyu ni umunsi uzaba ari uwo kongera gushimangira umuhigo wo guharanira ubumwe, ukuri, n’iterambere rirambye ry’u Rwanda.
