Mu mijyi myinshi yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, abatuye amerika bakomeje kwigaragamya ku bwinshi bamagana ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.
Iyo myigaragambyo yiswe “Hands Off” iri kubera ahantu hagera ku 1,200 hirya no hino mu gihugu, muri Leta zose 50 zigize Amerika. Kuri uyu wa Gatandatu, abantu ibihumbi n’ibihumbi bitabiriye iyi myigaragambyo muri Boston, Chicago, Los Angeles, New York, na Washington DC, hamwe n’indi mijyi myinshi.
Abigaragambya bagaragaje ko bafite impungenge ku ngamba z’ubutegetsi bwa Trump zijyanye n’imibereho rusange n’ubukungu.
Trump na Musk barazira kuzamura imisoro y’ibicuruzwa byinjira muri USA, gushaka komeka Canada na Greenland kuri USA, kwirukana abanyeshuri b’abanyamahanga n’ibindi byemezo ‘bidahwitse’ bagenda bafata bigatuma abaturage bavuga ko Elon Musk yashimuse guverinoma.
Iyi myigaragambyo, ari yo yambere ikomeye kuva Trump yafata ubutegetsi muri Mutarama 2025, ije nyuma y’aho Trump atangarije ko Amerika igiye gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bitumizwa mu gihugu, bikazagerwaho n’ibihugu byinshi byo ku isi hose.
Uretse muri Amerika, iyi myigaragambyo yagaragaye no hanze ya Amerika, harimo mu mijyi ya Londres, Paris no muri Berlin.
Muri Londres, abigaragambya bitwaje ibyapa byanditseho amagambo nka “WTAF America?”, “Mureke kubabaza abantu”, na “Ni injiji”. Bari barimo no kuririmba amagambo nka “Hands off Canada”, “Hands off Greenland” na “Hands off Ukraine”, bifitanye isano n’impinduka Trump yazanye muri politiki mpuzamahanga.
Bivugwa ko Trump yigeze kugaragaza ko ashishikajwe no kwiyomekaho Canada na Greenland, kandi yigeze kugira amakimbirane n’umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky, ndetse ananirwa kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Ukraine na Russia.
Muri Washington DC, abantu ibihumbi bateraniye aho bumvaga amagambo y’abagize Inteko Ishinga Amategeko b’aba-Demokarate.
Bamwe mu bahavugiye banenze uruhare rw’abaherwe mu buyobozi bwa Trump, cyane cyane Elon Musk, umaze igihe agaragara nk’inzobere mu nama z’Umukuru w’Igihugu no mu rugamba rwo kugabanya ingengo y’imari ndetse n’umubare w’abakozi ba Leta.
Depite wo muri Florida, Maxwell Frost, yagize ati: “Iyo wiba abaturage, tegereza ko bazahaguruka. Mu matora no mu mihanda.”
Bimwe mu bipimo byakozwe n’ibigo bikora ubushakashatsi nka Reuters/Ipsos bigaragaza ko abaturage bakomeje gutakariza icyizere Perezida Trump kuko ibipimo bigaragaza ko afitiwe icyizere ku kigero cya 43%.
Ubundi bushakashatsi bwerekanye ko 37% by’Abanyamerika ari bo bemera imikorere ye mu by’ubukungu, naho 30% bemera ingamba afite ku bijyanye no kugabanya ibiciro by’imibereho.
Harvard Caps/Harris nayo yagaragaje ko 49% by’abatoye ari bo bemera uburyo Trump akora, bivuye kuri 52% ukwezi gushize. Ariko, 54% by’abatoye bavuze ko Trump ari we wakoze neza kurusha Joe Biden.
