Nabajije ‘Chatgpt’ inshuro ijambo ‘AMINA’ rishobora kuba rikoreshwa buri cyumweru.
Mu kunsubiza, yifashishije imibare igira iti “Imibare yo muri 2024 igaragaza ko Abakristu ari miliyari 2.4. Niba rero muri bo abitabira amasengesho buri cyumweru ari 30% bingana na miliyoni 720, ijambo Amina ryaba rivugwa inshuri zitari munsi ya miliyari 3.5 buri munsi witwa ku Cyumweru gusa.”
Igisubizo cya Chatgpt kiragaragaza uburyo iri Jambo ‘Amina’ ryamaze gufata umwanya ukomeye mu buzima bwa benshi mu batuye Isi.
Ariko se, uretse kuba benshi bakoresha iri jambo, waba uzi icyo risobanura, inkomoko yaryo, abarikoresha?……
Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Umukironews, ijambo Amina rituruka mu rurimi rw’igihebureyi, rikaba riboneka mu biragano byombi bigize bibiliya.
Rikoreshwa n’abakristu, bagaragaza ko bemeye.
Amina bishatse kuvunga ngo ‘ibyo ni ukuri’,‘mu by’ukuri’, ‘bibe bityo’ ryakoreshwaga n’abayahudi kugeza n’ubu rikaba rikoreshwa muri liturujiya y’abakristu nk’umusozo w’isengesho na zabuli ziririmbwa n’abakristu.
Iri jambo rikoreshwa kandi na bamwe mu bayisilamu kuko rigaragara muri korowani (Coran, la sourate At-Tin), si mu iyobokamana gusa rikoreshwa kuko no mu buzima busanzwe rikoreshwa mu kugaragaza ko wemeye mu buryo bukomeye cyangw se budasubirwaho
Amina mu isezerano rya kera ni ijambo rigaragara akenshi ryanzura isengesho cyangwa umugisha. Ni igisubizo kigaragaza ko wemera ibyo ubwiwe, ni igisubizo cy’ikoraniro mu bihe bitandukanye by’imihango ya liturujiya ibahuje nk’uko bigaragara mu gitabo cy’ibarura (Ibarura 5,22) n’ahandi henshi.
Uko Amina ishobora gukoreshwa
AMINA: Rikoreshwa nk’igisubizo ku magambo ubwiwe n’undi; Abami 1, 1:36; ibyahishuwe 22:20.
AMINA: Rikoreshwa nta muntu muvugana, nko mu bitabo bya zaburi ndetse no mu bisingizo – Doxologies- binyuranye by’amabaruwa yo mu isezerano rishya.
AMINA: Rikoreshwa nk’umwanzuro, urugero nko mu gitabo cya Tobi, ibitabo; icya 3 n’icya 4 by’Abamakabe.
Ku bayahudi ijambo Amina rikoreshwa n’ikoraniro kugira ngo ryemere kandi ryiyemeze kugengwa cyangwa kubahiriza ibimaze kuvugwa mu isengesho.
Byigishwa ko Umuyahudi uvuze ‘Amina’ mu isengesho ryo mu ruhame rivuzwe n’’undi muyahudi biba bimeze nk’aho na we ubwe yavuze iryo sengesho.
Iyi myumvire iracyagaragara no mu bakristu b’iki gihe (kuko hari aho usanga mu iteraniro umwe asenga mu ijwi riranguruye, abandi bacecetse cyangwa basengera mu mutima, bakaza kuvugira kimwe ijambo Amina) ariko kandi bikaba bibujijwe kurivuga nyuma y’isengesho umuntu avuze yisabira.
Mu muco w’abakristu, Amina ni ijambo rishyigikira amasezerano umuntu agirana n’Imana, imigisha n’imivumo. Mu mavanjili rikoreshwa risobanura ‘mu by’ukuri – en vérité’. Amina ni ijambo risoza amasengesho.
