Ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) na Kaminuza ya Christelijke Hogeschool Ede (CHE) bakomeje gahunda yo kwagura imikoranire bikagera no ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu masomo y’itumanaho.
Ibi biganiro ni kimwe mu bigize uruzinduko rw’Umuyobozi w’Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho muri ICK, Hategekimana Jean Baptiste uri mu Buholandi kuva tariki ya 3 Mata 2025.
Nk’uko Bwana Hategekimana yabitangarije ICK News, igice cya mbere cy’uruzinduko rwe cyibanze ku gusura Kaminuza ya Christelijke Hogeschool Ede (CHE) ihereye mu Buholandi kugira ngo baganire ku mubano n’imikoranire isanzweho dore ko kuri ubu hariyo abanyeshuri ba ICK batatu.
Hategekimana avuga ko yagiranye ibiganiro n’abarimu, abashakashatsi ndetse n’abagize ibiro mpuzamahanga bya CHE “International Office” ari nabyo bishinzwe gahunda ya Erasmus+ inyuzwamo ubufatanye hagati ya ICK na CHE.

Mu nama, zinyuranye zakozwe hagarutseho ku mubano wa Kaminuza zombi ugomba gukomeza gutera imbere, hakibandwa ku gushyigikira abanyeshuri bafite ubumuga cyangwa abatabona binyuze mu cyo bise “Inclusion” ariko hakazibandrwa ku banyeshuri bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo gukurikira amasomo.
Uretse ibyo kandi, hanaganiriwe ku mushinga mushya wa ICK wo gutangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’ mu itumanaho cyangwa se ‘Master’s Degree for Communication for Sustainable Development” n’uburyo gahunda y’imikoranire yakwaguka ikarenga Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho ikagera no mu Ishami ry’Uburezi.
Hategekimana ati “Turateganya gushyiraho itsinda rigizwe n’abarimu bo muri kaminuza zombi rigafasha mu gutegura inyigo izashyikirizwa Inama nkuru y’amashuri makuru na kaminuza (HEC) kugira ngo bikunze Maters ibe yatangira nibura mu mwaka utaha.”
Uretse ibiganiro yagiranye na bamwe mu barimu n’abayobozi ba CHE, Hategekimana yanaboneyeho gusura no kuganira na bamwe mu banyeshuri ba ICK barangije amasomo yabo muri CHE.

Adolphe Mpirwa, umwe mu bariyo avuga ko kuba yarabonye amahirwe yo kujya kwiga mu Buholandi ari iby’agaciro kenshi kuko yahigiye byinshi.
Ati “Nigiye byinshi hano muri CHE kuko nagize amahirwe yo kwigana n’abanyeshuri bava mu bihugu byo hirya no hino ku isi bafite imico itandukanye.”
Imikoranire hagati ya CHE isanzweho kuva muri 2018 aho abanyeshuri ba ICK bajya mu Buholandi kugira ngo bahugurwe ku masomo anyuranye mu gihe cy’amezi atanu ndetse n’abarimu ku mpande zombi bakigisha abanyeshuri bo muri kaminuza zose.
Bijyanye n’iyi mikoranire, ICK imaze kohereza abanyeshuri 11 muri CHE, abarimu 6 bo muri CHE bigishije amasomo y’igihe gito abanyeshuri b’itangazamakuru n’itumanaho muri ICK mu gihe abo muri ICK batatu nabo bagiye bajya kwigisha muri CHE amasomo y’igihe gito mu bihe bitandukanye.
Kuri iyi nshuro, biteganyijwe ko mu Mpera z’uku kwezi kwa Mata hari abarimu babiri bo muri CHE bazaza kwigisha by’igihe gito mu Ishami ry’Ubuforomo muri ICK, bakazakurikirwa n’abandi bazaza kwigisha by’igihe gito mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho nk’ibisanzwe.
Ibi byose bigamije guteza imbere ubumenyi no gusangizanya umuco n’imigenzo y’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko Hategekimana akomereza uruzinduko rwe muri Kaminuza ya Oradea iherereye muri Romania mu rwego rwo gukomeza umubano n’ubufatanye muri gahunda zo gutanga uburezi bufite ireme.
