Koreya y’Epfo: Perezida yegujwe ku butegetsi

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Mata 2025, Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegeko Nshinga muri Koreya y’Epfo rwemeje umwanzuro watowe n’inteko inshinga amategeko wo kweguza Perezida w’iki gihugu Yoon Suk Yeol ku butegetsi.

Mu Kuboza ku mwaka ushize nibwo Yoon Suk Yeol yahagaritswe ku mirimo ye n’Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo, kubera icyemezo cye cyo kugerageza gushyiraho amategeko ya gisirikare yo mu bihe bidasanzwe, ibyateje umwuka mubi mu bya politiki y’iki gihugu.

Umucamanza w’agateganyo, Moon Hyung-bae yavuze ko Yoon yishe inshingano ze nk’umukuru w’igihugu ubwo yasohoraga amategeko ye ya gisirikare yo mu bihe bidasanzwe ku wa 3 Ukuboza, avuga ko afite ububasha burenze ubw’inteko ishinga amategeko.

Moon yagize ati: “Yoon yagambaniye bikomeye abaturage.” Yakomeje avuga ko itangazo ry’itegeko rya gisirikare ryateje umwiryane mu nzego zose za sosiyete, ubukungu n’ububanyi n’amahanga.

Icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatanu cyakiriwe n’amarira y’ibyishimo ku batavuga rumwe na Yoon, n’agahinda ku bamushyigikiye bari bahuriye mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Seoul kugira ngo barebe umwanzuro w’urukiko mu buryo bw’ako kanya.

iki cyemezo kandi gisobanuye ko hagomba gutegurwa amatora ya perezida mushya mu minsi 60 nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga. Bikaba biteganijwe ko amatora ya Perezida wo gusimbura Yoon azaba ku wa 3 Kamena 2025.

Minisitiri w’Intebe Han Duck-soo azakomeza kuba perezida w’agateganyo kugeza igihe perezida mushya arahiriye.

Lee Jae-myung, umuyobozi w’ishyaka riharanira demokarasi yatsinzwe na Yoon amurushije amajwi macye cyane mu 2022, ari mu bahabwa amahirwe menshi yo kuzamusimbura, ariko Reuters dukesha iyi nkuru, ivuga ko uyu mugabo ashobora guhura n’ibibazo by’amategeko bitewe n’imanza nyinshi za ruswa.

Ni mu gihe irindi shyaka ry’Abakonserivateri ryo rifite abakandida benshi bo kuzatorwamo urihagarariye mu matora y’umukuru w’igihugu.