Ibihugu bitandukanye ku Isi, birimo na bimwe bisanzwe ari inshuti za Leta Zunze Ubumwe za amarika, byamaganye imisoro yatangajwe na Perezida Donald Trump, kandi bimwe muri byo byiyemeza gufata ingamba zo kwihimura.
U Bushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhita bukuraho imisoro mishya bwashyizeho, kandi buniyemeza kurengera inyungu zabwo, buvuga ko ibi bishobora gukomeza gukaza intambara y’ubucuruzi no guhungabanya bikomeye uruhererekane rw’ibicuruzwa ku isi.
Minisitiri w’intebe wa Australia, Anthony Albanese yagize ati: “Iki ntabwo ari igikorwa cy’inshuti.” “Imisoro y’ubuyobozi bwa Trump nta shingiro ifite mu buryo bwumvikana kandi inyuranyije n’ubufatanye bw’ibihugu byacu byombi.”
Abayobozi bo mu Buyapani, Nouvelle-Zélande, Taiwan, na Koreya y’Epfo, ibihugu by’inshuti za Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Aziya, banenze bikomeye icyemezo cya Trump.
Ubwo yabazwaga niba u Buyapani buzihimura kuri Amerika, Minisitiri w’ubucuruzi, Yoji Moto yagize ati: “Dukeneye gufata umwanzuro uzagirira akamaro u Buyapani kandi tukawufata mu buryo bwitondewe ariko butajegajega kandi bwihuse.”
Mu bafatanyabikorwa ba hafi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika, nk’u Buyapani bwashyiriweho umusoro wa 24%, Koreya yepfo ni 25%, Taiwan 32% naho umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ni 20%. Ubwongereza, Australia, Nouvelle-Zélande, Arabiya Sawudite n’ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Epfo byashyiriwe umusoro byibuze w’i 10% ku bicuruzwa bizohereza muri Amerika.
Perezida wa Komisiyo y’Uburayi Ursula von der Leyen ati: “Ingaruka zizaba mbi ku bantu babarirwa muri za miriyoni ku isi.” Yongeyeho ati: “Twiteguye gusubiza, kandi turimo gutegura izindi ngamba zo kurengera inyungu zacu.”

Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Uburayi
Trump yatangaje ko u Bushinwa buzashyirirwaho umusoro wa 34%, wiyongera ku wa 20% yari yashyizeho mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibizatuma imisoro mishya igera kuri 54% ku bicuruzwa by’Abashinwa bizinjira muri Amerika.
Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa yasohoye itangazo rivuga ko Amerika yarenze ku bwumvikane bwari bwaragezweho biciye mu biganiro mpuzamahanga by’ubucuruzi mu bihe byashize kandi ko ubucuruzi mpuzamahanga bwayigiriye akamaro kanini. Iryo tangazo ryagira riti: “U Bushinwa burwanya iki cyemezo byimazeyo.” “Nta ntsinzi ibaho mu ntambara z’ubucuruzi, kandi gukumira ibicuruzwa nta gisubizo bitanga.”
Icyakora, hari abandi bayobozi batandukanye bashishikariye kugirana ibiganiro na Amerika, bashaka gusonerwa cyangwa kugabanyirizwa iyo misoro, mu gihe Ursula von der Leyen yavuze ko yemeranya na Trump ko sisitemu y’ubucuruzi mpuzamahanga ifite “ibibazo bikomeye”.
Trump ntiyashyizeho umusoro mushya w’i 10% ku bafatanyabikorwa be bakomeye mu bucuruzi, aribo Canada na Mexique, nk’uko White House yabitangaje mu nyandiko yayo. Icyakora, itegeko rye rya mbere rigena imisoro ishobora kugera kuri 25% ku bicuruzwa byinshi bituruka muri ibyo bihugu byombi riracyakurikizwa.
Minisitiri w’intebe wa Canada, Mark Carney yagize ati: “Tugiye kurwanya iyi misoro dufata ingamba zikwiriye, tuzarengera abakozi bacu, kandi tuzubaka ubukungu bukomeye muri G7.”
Naho Perezida wa Mexique, Claudia Sheinbaum, yavuze ku wa Gatatu ko Mexique itazakurikira inzira yo “kwihimura ku misoro” ahubwo ko itangaza “gahunda irambuye” kuri uyu wa Kane.
Uko abandi bayobozi hirya no hino ku Isi bakiriye imisoro yashyizweho na Trump
Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza Sir Keir Starmer ati: “Nta muntu utsinda mu ntambara y’ubucuruzi. Ibyo ntabwo ari inyungu z’igihugu cyacu.”
“Dufite umubano w’ubucuruzi mu buryo buboneye kandi buringaniye n’Amerika. Ibiganiro ku masezerano y’iterambere ry’ubukungu, azahuriza ku gukomeza umubano w’ubucuruzi dusanganywe – bizakomeza.”
“Nubwo bimeze bityo… Nzakora amasezerano gusa mu gihe bizaba bifitiye inyungu igihugu.”

Sir Keir Starmer, Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza
Olaf Scholz uyobora u Budage we yagize ati:”Icyemezo cy’imisoro giherutse gufatwa na Perezida w’Amerika ku giti cyange mbona ari kibi rwose kandi ni igitero kuri sisitemu y’ubucuruzi yateje imbere isi yose, na Amerika ubwayo irimo.”
Yongeyeho ati: “Turashaka ubufatanye, aho guhangana, kandi tuzaharanira inyungu zacu. Uburayi buzakorera hamwe mu kwita ku bijyanye n’iki cyemezo.”
Ni mu gihe Minisitiri w’intebe w’u Bufaransa yagize ati: “Ni ingorane zikomeye ku Burayi. Ndibwira ariko ko ari n’ikiza kuri Amerika n’abaturage bayo.”
Perezida w’igateganyo wa Koreya y’Epfo Han Duck-Soo we yagize ati: “Kubera ko intambara y’ubucuruzi ku isi imaze kuba impamo, guverinoma igomba gushyira imbaraga zayo zose mu gushaka igisubizo k’ikibazo cy’ubucuruzi.”
Mu gihe Minisitiri w’intebe wa Espagne, Pedro Sanchez yavuze ati: “Espagne izarengera amasosiyete n’abakozi bayo kandi izakomeza gushyigikira ubwisanzure mu bucuruzi.”
