Trump yatangaje imisoro ku bihugu, u Bushinwa n’Umuryango w’Uburayi byiyemeza kwihimura

Icyemezo cya Perezida Donald Trump cyo gushyiraho umusoro w’i 10% ku bicuruzwa byinshi byinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse no kongera cyane imisoro ku bihugu byinshi by’inshuti n’abakeba, cyatumye intambara y’ubucuruzi mpuzamahanga irushaho gukaza umurego, bikaba biteje ibyago byo kongera izamuka ry’ibiciro no kudindiza ubukungu.

Imisoro yatangarijwe mu busitani bwiza bwa White House ‘Rose Garden’ kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Mata 2024, yahise itera umutingito ku masoko mpuzamahanga y’ubucuruzi, bituma abayobozi batandukanye babinenga. Ibi byerekana iherezo ry’igihe cy’ubwisanzure mu bucuruzi cyagize uruhare mu kuzamura ubukungu bw’isi mu binyacumi by’imyaka ishize.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko mu gihe Aziya yakiraga aya makuru kuri uyu wa Kane, amasoko y’imigabane i Beijing no muri Tokyo yagabanutse bikabije, agera ku rwego rwo hasi rutari rwigeze rugaragara mu mezi menshi ashize. Byongeye kandi, isoko ry’imigabane ry’i Burayi n’irya Amerika yagaragaje igabanuka rikomeye, aho abashoramari bihutiye gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda na zahabu nk’uburyo bwo kwirinda igihombo.

Ubushinwa, igihugu cya kabiri mu bukungu ku isi, cyatangaje ingamba zo kwihimura nyuma yo gushyirirwaho imisoro ya 34% ku bicuruzwa byoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi na bwo bwatangaje ko bugiye gufata ingamba, ari nako inshuti n’abanzi ba Amerika bihurije hamwe mu kunenga ibi byemezo, bavuga ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bucuruzi mpuzamahanga.

Umuyobozi w’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi, Ursula von der Leyen, mu ijambo rye yagize ati: “Ingaruka zizaba mbi ku bantu babarirwa muri za miliyoni ku isi.”

Nyamara umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Scott Bessent, yatangaje ko ingamba nk’izo zo kwihimura zishobora gutuma amakimbirane mu bucuruzi arushaho gukaza umurego.

Mu nshuti za hafi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nk’umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi bwashyiriweho umusoro wa 20%, u Buyapani 24%, Koreya y’Epfo 25%, naho Tayiwani ni 32%. Si ibihugu bikomeye gusa kuko n’ibirwa bito nibidatuwe byo muri Antarctic byashyiriweho imisoro, nk’uko urutonde rwatangajwe na White House kuri X rubigaragaza.

Imisoro fatizo izatangira kubahirizwa ku itariki ya 5 Mata, naho imisoro iri hejuru yo izatangira ku itariki ya 9 Mata.

Trump yagize ati: “Mu myaka ibarirwa muri za mirongo, igihugu cyacu cyarasahuwe, kirajegajezwa, kandi gihohoterwa n’ibihugu biri hafi na kure.”

Abasesenguzi mu by’ubukungu bo bavuga ko imisoro ya Trump ishobora kugabanya umuvuduko w’ubukungu bw’isi, kongera ibyago byo kugwa mu bukene, ndetse no kuzamura ikiguzi cy’ubuzima ku miryango isanzwe yo muri Amerika.

Ku wa gatatu, impuguke ya Trump mu by’ubukungu, Stephen Miran, yatangarije Fox Business ko imisoro izagirira akamaro gakomeye Amerika mu gihe kirekire, kabone niyo haba hari ibyahungabana mu bihe bya mbere.

Umuyobozi w’inama y’abajyanama mu by’ubukungu ya Trump, Miran yagize ati: “Ese hazabaho ibibazo by’igihe gito biturutse kuri ibyo? Birashoboka cyane.”