lkipe y’igihugu y’urwanda yongeye kubura intsinzi mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026 nyuma yo kunganya na Lesotho 1-1 mu mukino wa gatandatu w’itsinda C.
Ni umukino wabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Werurwe 2025.
Umutoza w’amavubi adel amourush yabanje mu kibuga Ntwari Fiacre, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange, Hakim Sahabo, Muhire Kevin, Gilbert Mugisha, Fitina Omborenga, Bonheur Mugisha, Thiery Manzi, Nshuti Innocent na Kwizera Jojea.
Ku rundi ruhande, umutoza wa Lesotho yakoresheje Sekhoane Moerane, Motlomelo Mkhwazani, Rethabile Rasethuntsa, Tsepo Toloane, Tshwarelo Bereng, Hlompho Kalake, Neo Mokhachane, Lemohang Lintsa, Thabang Malane, Lehlohonolo Matsua na Thabo Makhele.
Uyu mukino watangiye Amavubi asatira kuko kumunita wa 5′ Kwizera Jojea yafashe icyemezo cyo gucenga ubwugarizi bwa Lesotho ariko Nshuti innocent umupira awutera nabi.
Umukino wakomeje amavubi arema uburyo bwo gushaka igitego kuko ku munota 20′ Hakim Sahabo yashose ishoti rikomeye mu izamu rya Lesotho ku mupira wari uturutse ku bwumvikane bwa Omborenga Fitina na Kwizera Jojea ariko umuzamu wa Lesotho Moerane aratab, igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Amavubi yagarukanye imbaraga zo gushaka igitego ariko bikomeza kwanga kuko ku munota wa 54′ Hakim sahab yateye kufura ariko umuzamu wa Lesotho umupira arawufata nyuma y’iminota itatu.
Ku munota 57′ Kwizera Jojea yafunguye amazamu ku ruhande rw’u Rwanda nyuma yo kwisanga asigaranye n’umuzamu wa Lesotho maze akamuroba.
Umutoza w’amavubi yakoze impinduka ku munota wa 76′ aho Samuel Guerette na Raphael York basimbuye Nshuti Innocent na Hakim Sahabo. nyuma y’izi mpinduka, amavubi yatangiye kugaragaza gucika intege yizeye intsinzi.
Ku munota wa 81′ Neo Mochachane yaboneye igitego cyo kwishyura cya Lesotho, amavubi akomeza guhatana, iminota 90′ irarangira bongeraho iminota ine (4) nayo yarangiye ari igitego 1-1.
Mu yindi mikino yakinwe mu itsinda C, Zimbabwe yanganyije na Nigeria 1-1 mu gihe Afurika y’Epfo yatsinze Benin ibitego 2-0.
Kugeza ubu, itsinda C riyobowe na Afurika y’Epfo ifite amanota 13, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota 8, Benin ni iya gatatu n’amanota 8, Nigeria ni iya 4 n’amanota 7, Lesotho ni iya Gatanu n’amanota 6 naho Zimbabwe igize amanota ane.
Biteganyijwe ko Igikombe cy’Isi 2026 kizabera mu bihugu bitatu aribyo USA, Canada na Mexico.
