Byibura abantu 34 bamaze gupfa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazize inkubi y’umuyaga yibasiye Leta nyinshi zo mu majyepfo y’iburasirazuba bw’iki gihugu ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 15 Werurwe 2025.
Mu bapfuye, barimo 12 bo muri leta ya Missouri yonyine, Umunani bo muri Leta ya Kansas, batandatu bapfiriye muri Leta ya Mississippi, batatu muri Leta ya Arkansas, batatu muri Leta Texas, Arkansas hapfuye batatu, mu gihe umwe yapfuye muri Georgia.
Usibye kwica abantu kandi, iyi nkubi y’umuyaga yangijee ibikorwa remezo bitandukanye, isenya amazu menshi ndetse inateza impanuka zo mu muhanda.
Iki kiza kandi cyashyize mu icuraburindi ingo zirenga 25,000 muri Leta zirindwi zirimo Michigan, Missouri na Illinois mu ijoro ryose ryo ku wa Gatandatu kugeza ku Cyumweru nkuko ikigo cya ‘PowerOutage’ cyabitangaje.
Ibindi bihe bikomeye by’uyu muyaga kandi byitezwe mu burasirazuba bwa Louisiana, uburengerazuba bwa Georgia, muri Tennessee, ndetse no mu gice cy’uburengerazuba bwa Florida Panhandle.
Hatangajwe impuruza z’imyuzure mu gice cyo hagati cya Mississippi, mu burasirazuba bwa Louisiana, ndetse no mu burengerazuba bwa Tennessee. Mu bice bimwe na bimwe bya Alabama na Arkansas nabyo bishobora kwibasirwa mu gihe uyu muyaga ukomeza kwerekeza mu majyepfo y’iburasirazuba.
Ikigo k’igihugu gishinzwe igenzura ry’Ikirere (NWS) cyatangaje ko iyi mvura nyinshi nayo ishobora kuba intandaro y’ibyago bikomeye.
