Hari abibwira ko ubukerarugendo bw’u Rwanda bugarukira ku nzu ndangamurage, za Pariki z’ibirunga, Akagera, Nyungwe ndetse n’ahandi hantu nyaburanga hamamaye mu binyamakuru kubera ko habonye abahamamaza.
Icyakora, buri karere, buri Mujyi w’u Rwanda ugira ubwiza wihariye ushobora kudasanga ahandi, kandi buri gace k’u Rwanda gashobora guha umushyitsi ibyamumara irungu umunsi n’ijoro.
Muhanga, umwe mu mijyi igaragiye umujyi wa Kigali ntiyasigaye inyuma.
Byonyine kuba uyu mujyi uri mu masangano y’imihanda Kigali-Huye, Kigali-Ngororero na Kigali-Karongi, bivuze ko wakira abashyitsi bashobora kuharuhukira, mbere y’uko basubukura urugendo rurerure rugana muri ibyo bice byose by’igihugu.
Ugeze i Muhanga akwiye kuruhukira ahantu heza, kandi hasukuye, kandi amahitamo ni menshi bitewe n’ubushobozi umuntu afite.
Ku ikubitiro, umushyitsi muhire wamurangira muri zimwe muri Hoteli zazamutse mu nyenyeri kurusha izindi nka Hotel Saint Andre, Splendid na Lucerna-Kabgayi.

Ku rundi rwego, umuntu yanarebera mu bandi batanga serivise za hotel nka Mater Dei, Smart Motel, Idembe n’ahandi.
Uretse aho kuruhukira, izi hoteli zafasha umushyitsi kubona amafunguro meza, harimo n’ay’umwihariko nk’inyama ikunzwe cyane yitwa jigot cyangwa ifunguro rya Kinyarwanda, Pizza, Burger, cocktails n’ibindi.
Umushyitsi ashobora rwose no guhitamo kuza gukorera ibirori by’umunsi mukuru w’amavuko cyangwa gutera ivi i Muhanga, akaza akegera zimwe muri piscine cyangwa ubusitani bwamuha amafoto azatuma umunsi we atazawibagirwa.
Uwaba ari kumwe n’abana na we, ntibakwicwa n’irungu kuko ubu i Muhanga hamaze kugera ubusitani bwabo burimo ibyicungo n’ibikinisho bituma umunsi wabo ubaryohera.
Mu myidagaduro, abakunzi b’igisope na Karaoke baryoherwa no kurira umugoroba wabo muri tumwe mu tubari tw’i Muhanga nka New Terasse izwi cyane nko kwa Vincent.
Ku bakunda Gakondo, Muhanga itanga n’amahirwe ku bayigana, bakaba batumira itorero rikabasusurutsa. Mu matorero ahari harimo nka Ingabonziza, Uruyange n’ayandi.
Mu mahoteli kandi batanga serivise zo koga harimo no kwigisha abatarabimenya, hanyuma bakanagira gym, Sauna-Massage n’ibindi.
Muri rusange, umuntu ushaka gukora jogging, umuhanda wa Ruvumera utabamo ibinyabiziga byinshi ushobora gufasha. Ku cyumweru, umushyitsi yanitabira Car Free Day isorezwa kuri Sitade y’Akarere ka Muhanga.
Ku bakina imikino y’intoki, ikigo ‘maison de Jeunes’ giherereye iruhande rw’ibiro by’Akarere ka Muhanga, cyabafata neza.
Ku basenga, abizihiza Ijumaa begera umusigiti wa Nyabisindu, naho Abadiventiste bakajya Gahogo na Gitarama Adventist.
Ku Cyumweru hari amahitamo menshi, uhereye kuri Bazilika nto ya Kabgayi, Paruwasi Gatolika ya Saint Andre Gitarama, cyangwa bakajya mu materaniro anyuranye muri Anglilkani, ADEPR, Itorero Methodiste, Zion Temple, Restoration Church n’abandi.

I Muhanga, abashyitsi hari byinshi bashobora guhaha bagashyira imiryango yabo. Aha harimo imbuto n’imboga mu isoko rishya rya Muhanga.
Ku bakunzi ba siporo n’imyidagaduro hari ahantu henshi hagufasha, twavuga nko muri siporo hari ahantu habera imikino nk’iya volleyball ndetse na basketball biba muri Maison des jeunes Muhanga, aho buri wese yemerewe gukoresha ibikoresho byaho, ndetse abatabizi hari umutoza ubafasha ku bimenya mu gihe gito.
Byakarusho hari Sitade y’Akarere ka Muhanga iberamo imikino n’imyidagaduro itandukanye ku bantu bifuza gukora siporo, by’umwihariko hari ‘gym’ nziza kandi ikora neza yagufasha gushyira ku murongo umubiri wawe mu buryo bwa vuba.
Muhanga ifite ikibuga cya Zipline (drone) aho zifashishwa kugeza amaraso n’imiti mu bice bitandukanye bya kure, kuwifuza kugerayo ni mu Murenge wa Shyogwe.

Tutagiye kure, Umujyi wa Muhanga ufite ahantu henshi wasohokera n’abawe mugataha mwishimye yaba mu mahoteli, motel, restaurant n’utubari biri mu byagufasha kwishimana n’inshuti.
Hoteli twavuga nka; hotel Saint Andre kabgayi ifite umwihariko wo guteka kinyarwanda ndetse na kizungu, urumva ko wageze i Muhanga utabura aho ufatira ibyo kurya bya kinyarwanda, ikindi kandi ifite ahantu heza hisanzuye ho kogera “piscine”.
Dukomereje kuri Lucerna ni hotel ifite umwihariko wo kwakira abantu benshi bakabafata neza dore ko hanakunzwe. Splendid hotel iherereye ahitwa mu Giperefe nayo ni hotel nziza ifite ubwiza bugaragarira inyuma .Mater dei motel, Smart motel nazo nuko, hari na za restaurant nka tranquillite ifite ubwiza bugaragarira amaso ndetse na za bar zitandukanye .

Hari za bank zifasha abantu kutisegura amafaranga cyangwa kuyabika mu rugo, kwishyura no kubikuza ndetse n’ibindi; nka BK, Equity bank, BPR, I &M bank na sacco ndetse na ATM machine igufasha kubona amafaranga mu buryo bworoshye.
Uyu munsi kandi ufite Radio Huguka ndetse n’ibiro bya Radio Maria Rwanda ndetse n’iby’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA).
Muhanga, ni akarere kazwiho kugira imyidagaduro itandukanye cyane cyane muri weekend, aho usanga nta kuryama. Urugero rwa hafi ni uko mu mwaka ushize, Muhanga yari mu turere twakiriye Isango na Muzika Award, aho abahanzi batandukanye bari bitabiriye.
Muhanga ni umujyi ufite ubwiza bidasanzwe ukurikije ibyo amaso aguha ,nawe utarawugenda menya ko ari hamwe mu hantu ukwiye kumenya ubu.
Umwanditsi: Umutesi Josiane
