Perezida wa Iran yatangaje ko atazigera yemera kugirana ibiganiro na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeraho ko Trump yazakora icyo ashaka.
Aya magambo akakaye aje mu gihe umubano hagati ya Tehran na Washington ukomeje kuzamo igitotsi, cyane cyane ku bijyanye n’ibihano bya Amerika n’uburyo Iran ikomeje kwitwara mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwo hagati.
Ku wa kabiri, itangazamakuru rya leta ya Iran ryatangaje ko Perezida Masoud Pezeshkian yavuze ko Iran itazigera igirana ibiganiro na Amerika, kabone n’ubwo yashyirwaho igitutu.
Pezeshkian yagize ati: “Ntabwo dushobora kwemera ko Amerika itanga amabwiriza n’iterabwoba. Sinzaganira nawe. azakore icyo ushaka.”
Kuri uyu wa Gatandatu Ayatollah Ali Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, yavuze ko Tehran itazigera ijya mu biganiro ku gahato, nyuma y’uko Trump avuze ko yohereje ibaruwa asaba Iran kubonana ku masezerano mashya y’imbaraga za kirimbuzi.
Trump yongeye gushyira imbaraga muri gahunda yo kotsa igitutu Iran nyuma y’ibyo yavuze ku masezerano.
Mu gihe yagaragaje ko yiteguye kugirana amasezerano na Tehran, Trump yongeye gusubukura gahunda ya “maximum pressure” gahunda ya Amerika yashyizweho na Donald Trump, aho igihugu cye kizakoresha ibihano bikomeye n’ibindi bikorwa bigamije gushyira ku gitutu Iran kugira ngo ihagarike ibikorwa byayo byo guteza imbere intwaro za kirimbuzi.
Iyi gahunda yari yarayikoresheje muri manda ye ya mbere kugira ngo atandukanye Iran n’ubukungu bw’isi no kugabanya cyane ubucuruzi bwa peteroli bwa Iran kugeza kuri zeru.
Mu kiganiro na Fox Business, mu cyumweru gishize, Trump yagize ati “Hari uburyo bubiri ikibazo cya Iran gishobora gukemurwamo: Ubwa mbere ni uko byakorwa mu buryo bw’ingabo, cyangwa gukora amasezerano kugira ngo hirindwe ko Tehran ibona intwaro za kirimbuzi.”
Iran isanzwe ihakana ko ishaka gukora intwaro za kirimbuzi, ariko ikomeje gukora ibikorwa byo gutunganya Uranium mu buryo bw’ubushobozi bwo kugera ku gipimo cya 60%, hafi y’ibipimo bya 90% bisabwa ku ntwaro za kirimbuzi, nk’uko byatangajwe na IAEA (Ikigo cy’Ubutasi ku Bumenyi bw’Ibikorwa byo Kubyara Ingufu).
Iran yongereye imirimo yayo ku byerekeye ibikoresho bya kirimbuzi kuva muri 2019, umwaka nyuma y’uko Perezida Trump yiyemeje guhagarika amasezerano ya Iran y’umwaka wa 2015 hamwe n’ibihugu bitandatu by’amahanga, agashyiraho ibihano bishya byagoye cyane ubukungu bwa Iran.
