Abayobozi b’imidugudu 64, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’Imirenge mu Karere ka Ngoma batangaje ko bagiye kurushaho kunoza imikorere yabo mu gukemura ibibazo byugarije abaturage.
Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa bahawe, agamije kubongerera ubumenyi bwatuma bayobora neza, bakarushaho kwegera abaturage no kubafasha gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zishingiye ku mibereho myiza.
Muri ayo mahugurwa, hibanzwe ku kungurana ibitekerezo ku iyubakwa ry’umudugudu w’icyitegererezo mu miyoborere mpinduramatwara, umutekano, ndetse no gukumira no kurwanya ibyaha.
Hanaganiriwe ku ruhare rw’imidugudu mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST2) 2024-2029.
Mukabugingo Clementine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buliba mu Murenge wa Rukira avuga ko bagiye gukoresha icyumba cy’imihigo mu midugudu 11 kugira ngo babashe gukemura ibibazo bifitiwe imibare ifatika.
Yagize ati: “Icyumba cy’imihigo ni ingenzi kuko kizadufasha kumenya imibare y’abana bata ishuri, ingo zibanye mu makimbirane n’ibindi bibazo bihari, kugira ngo tubashe gufata ingamba zishingiye ku makuru y’ukuri.”
Icyumba cy’imihigo ni icyumba abayobozi b’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa bahuriramo bakareba aho bageze mu kwesa imihigo bihaye, hagamijwe guteza imbere imikorere no kongera umusaruro.
Muri iki cyumba cy’Imihigo, haba harimo ibikoresho byifashishwa mu gukurikirana, gusesengura no kugaragaza ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo.
Muri ibyo bikoresho harimo ikibaho kinini gikoreshwa mu kugaragaza ibipimo by’iterambere ry’imihigo, ibikorwa byagezweho, n’ibiteganyije.
Habamo kandi imbonerahamwe zigaragaza imibare n’amakuru afatika ku mihigo y’akarere, nk’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, n’imiyoborere.
Habamo n’ibitabo na dosiye z’imihigo ziba zirimo amakuru ajyanye n’igenamigambi, raporo z’isuzuma ry’imihigo, n’indi mibare ijyanye n’iterambere ry’akarere.
Ushinzwe iki cyumba cy’imihigo aba ari umukozi ushinzwe igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo mu karere.
Mayira Ildephonse, Umukuru w’Umudugudu wa Nyakagezi, Akagali ka Mvumba mu Murenge wa Murama, we yavuze ko agiye gukoresha neza inkoni y’umudugudu mu kunoza irondo.
Ati: “Twari dufite byinshi tutari tuzi ku gucunga umutekano. Ubu tugiye gushyiraho uburyo buhamye bwo gukurikirana abaraye irondo n’abatariraye, kugira ngo twite k’umutekano w’abaturage bacu.”
“Inkoni y’Irondo” ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo bivuga ububasha bwo kugenzura no guhana:
Iyo umuntu afite “Inkoni y’Irondo” bivuze ko aba afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bijyanye n’umutekano, akaba ari we ufite ijambo rya nyuma mu byerekeye umutekano.
Ikindi aba afite Uburenganzira bwo gucunga no kugenzura ibintu runaka, bisobanuye ko aba afite inshingano n’ubushobozi bwo gutuma amategeko yubahirizwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. Nyirahabimana Jeanne, yavuze ko iyi gahunda igamije kugeza imikorere myiza mu midugudu yose, kugira ngo itange umusaruro rusange ku baturage bose.
Yagize ati: “Dukwiye kugira irondo rikora neza, aho buri wese ari yumve ko ari inshingano ze, ndetse no gukumira ibyaha hakiri kare bizarusheho kwitabwaho. Tugomba kumenya neza abinjira n’abasohoka mu midugudu kugira ngo dutangire gukemura ibibazo bitarafata indi ntera.”
Akarere ka Ngoma ni kamwe mu Turere 7 tugize Intara y’Iburasirazuba kakaba kagizwe n’imirenge 14, utugari 64 n’imidugudu 473.
