Mudasobwa ugendana ifite ubutunzi bwagukiza

Muri iyi si y’iterambere usanga abenshi mu bakoresha ikoranabuhanga ari abashaka  kumenya amakuru agezweho, n’ibindi bibafasha kuruhuka rimwe na rimwe bakahatakariza igihe n’amafaranga badateze kugaruza.

Hari n’abantu bazi ko kugira ngo umuntu agire ubumenyi bisaba ko ajya kwiga amashuri abanza, ayisumbuye, kaminuza n’ibindi byiciro akabona impamyabumenyi zimuha ijambo ku isoko ry’umurimo.

Nyuma y’ibyo hari abahanga batekereje bati ese ni gute umuntu yabona ubumenyi bitamusabye kujya mu ishuri ngo yishyure akayabo k’amafaranga?

Mu kiganiro na ICK News Cyprien Akayezu ushinzwe ikoranabuhanga muri Kigali Today avuga ko kugeza ubu umuntu ashobora kwiga bidasabye ko ajya   ku ntebe y’ishuri ,  ngo atakaze amafaranga y’umurengera n’umwanya.

Ati “Kwiga birahenda bigatwara n’igihe. Urugero nko muri Amerika usanga umuntu ajya mu ishuri akiga imyaka ine ya Kaminuza, akazishyura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi ijana by’amadorali kandi ibyo bintu wabifatira umwaka umwe cyangwa amezi atandatu ukabyiga ukabona impamyabushobozi (certificate) kandi ukagira ubumenyi bungana n’ubwo umuntu wize muri Kaminuza.”

Akayezu akomeza avuga ko ubu  byoroshye, ushobora kwicara kuri mudasobwa yawe, ukiga ibintu byinshi mu gihe gito. upfa kuba uzi gusoma no kwandika. Hari imbuga zitandukanye  nka : COURSERA na UDEMY wajyaho ukiga igihe gito kandi ukamenya ibintu ushaka. ni imbuga (websites) ziteye imbere kandi zizwi cyane, ziriho amasomo y’ubuntu ariko hari n’ayishyurwa amadorali make nka 19 , 20 ugasanga wize ikintu kizakugirira akamaro mu buzima.

Urugero ushobora kuba uri umunyamakuru, ukabona amakuru ,ikindi ushobora kuba ukunda ikintu runaka ariko ukaba nta bushobozi ufite upfa kuba ufite mudasobwa yawe ujya kuri izi mbuga mu mwaka umwe uba wize  ibintu biruta iby’umuntu wize kaminuza imyaka ine.

Agira ati “wenda muri Afurika biracyagoye hari ubwo ujya gushaka akazi bakagusaba impamyabumenyi, ariko hari igihe kizagera umuntu ajye ashaka undi amubwire ati upfa kuba uzi ibintu nshaka ko unkorera  kuko hari nka application tubona mu bihugu byateye imbere nko muri za Canada cyangwa muri Amerika, mubikubiye mu kazi (job description ) bakubaza ngo ese Wabasha gukora ibi n’ibi?”

Kubwa Akayezu biroroshye  kwifashisha izi mbuga zindi  n’ubwo kuri  Youtube naho hariho ubumenyi bwinshi.

Ati “Abenshi tuyikoresha twiyumvira imiziki, tureba comedy ariko naho hariho ikintu cyose umuntu yashaka kumenya, gusa aho itandukaniye na ziriya mbuga zindi yo biba bivangavanze ariko ziriya zo ni nk’umwarimu uba warateguye isomo guhera ku ntangiriro kugeza kukuntu umuntu ashobora gukora ikintu. biroroha rero gukurikira isomo ritondetse neza kuruta uko wajya kuri Youtube ukagenda wiga kamwe kamwe , kandi ugakuye ku barimu batandukanye.”

Ibi kandi abihurizaho na Vincent Peter Gasana uvuga ko abantu b’urubyiruko bavavukiye mu ikoranabuhanga  ariko bakaba batazi  uburemere bwaryo.

Ati” Ikorabuhanga ryakwigisha ibintu byinshi ariko wabigizemo uruhare. Njye natangiye akazi tudafite ikoranabuhanga cyane, kugeza ubu ibyo twamenye  tubikesha  ikoranabuhanga  kandi na n’ubu turakiga. Ubu ngubu byose biba biri mu biganza byawe icya mbere ni ubushake ubundi ukiga buri kintu cyose.”

“Njya mbona abantu b’urubyiruko barabivukiyemo ariko ntabwo bazi uburemere bwabyo, usanga benshi  bigira mu bintu byo kwishimisha gusa, bagahugira ku mbuga nkoranyambaga ntibite kubintu bibyara amafaranga.”

Gasana avuga nk’ibijyanye no kwikorera ibintu ushaka iwawe-DIY-, aho ushobora kwihangira ubusitani, ukibariza ibikoresho byo mu rugo, ukiyubakira cyangwa ukisanira inzu n’ibindi byinshi bituma umuntu abaho neza adatanze byinshi, kandi byose bikava kuri mudasobwa.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Itumanaho no Guhanga udushya, Madamu Ingabire Paula mu mwaka ushize wa mwaka wa 2024,mu rwego rw’ikoranabuhanga hahanzwe  imirimo isaga 100,931 ndetse bikaba binateganyijwe ko bitarenze muri 2030 hazaba hahanzwe indi mirimo 600.000.