Muhanga: Hagiye kubakwa urugomero ruzatanga amazi n’amashanyarazi

Mu karere ka Muhanga, mu murenge wa Muhanga, akagari ka Kagarama, hagiye kubakwa urugomero ruzafatirwa ku mugezi munini wa Kagaga, hagati y’umusozi wa Muhanga na Cyeza ruzatanga amazi n’amashanyarazi kubahaturiye.

Uyu mushinga wo kubaka urugomero biteganijwe ko uzagira inyungu zikomeye ku baturage b’aka karere, uzashyirwa mu bikorwa n’ikigo cyigihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC ariko ukazakurikiranwa n’ishami rya WASAC rikorera mu karere ka Muhanga.

Urugomero rwa Kagaga rwitezweho kuzahangana n’ibibazo by’amazi adahagije bimaze igihe kirekire mu karere ka Muhanga. Uyu mushinga uje nyuma y’imyaka myinshi uvungwa muri aka karere.

Nubwo ibikorwa byo gutangira kubaka bivugwa, ku wa Gatandatu, tariki 22 Gashyantare 2025, ubwo ICK News yageraga aho uyu mushinga uzubakwa yasanze nta bikoresho biragera kuri site y’imirimo ndetse n’ibikorwa remezo nk’isoko rya Kagarama n’amashuri biri ahazubakwa  ntibirimurwa.

Ku rundi ruhande, abaturiye aho uru rugomero ruzubakwa batangiye kubarurirwa imitungo bafite muri iyi zone, kugira ngo hazagenwe agaciro ka buri kimwe. Nk’uko bigaragara, abakoze iri barura bavuga ko imirimo yo kubarura imitungo imaze ibyumweru bibiri ikorwa kandi ko bateganya ko izaba yarangiye mu gihe cy’ukwezi, kugirango ibikorwa nyirizina byo kubaka urugomero bitangire.

Hakizimana Jean Marie Vianney, umwe mu batuye hafi y’ahazubakwa uru rugomero, yagize ati: “Bari kuza bakabarura ibigize inzu yacu ndetse n’imitungo yose ufite muri iki cyanya kizubakwamo, ariko ntamafaranga bari kuduha ubu. Batubwiye ko nyuma y’ukwezi tuzabasha kubona ingurane zacu.”

Abafite imitungo ahazubakwa urugomero bari kuyibarurirwa ngo bazahabwe ingurane

Yakomeje agira ati: “Twishimiye iki gikorwa kuko kizatugeza ku iterambere rirambye, mu bijyanye n’amazi n’amashanyarazi. Murumva ko nta bibazo dufite mu gushyigikira umushinga.”

Uwimana Speciose, undi muturage, we yashimangiye ko uru rugomero ruzagira uruhare runini mu kubazanira amazi meza asukuye, kuko kugeza ubu bakivoma mu mariba ndetse n’utundi tugezi turi muri iyi misozi. Yongeraho ko uru rugomero ruzanabafasha kubona akazi mugihe imirimo izaba itangiye.

Nubwo hari abavuga ko iyi gahunda nayo izarangira nk’ibindi bikorwa byo kubarura byabaye muri 2023, ubuyobozi bwo bugaragaza ko abo baje mbere bari mu cyikiciro cya mbere cyari kigamije gupima no kugenzura aho umushinga uzakorerwa ndetse hagashingwa n’imambo z’aho urugomero ruzagarukira, bityo ko iki ari igice cyawo cya kabiri cyabanjirijwe no kubarura imitungo, hakazakurikiraho kwishyura abaturage babariwe mbere y’uko icyiciro cya gatatu cyo kubaka gitangira.

Umuvugizi wa WASAC, Bimenyimana Robert ati: “igice cya cyabanje abaturage bavuga, cyari kigamije gusuzuma aho umushinga uzakorerwa, naho ibiri gukorwa ubu akaba ari igice cya kabiri kirimo kubarura imitungo.”

Yakomeje asaba abaturage gutegereza bihanganye ingurane z’imitungo yabo. Ati: “Mu minsi ya vuba abaturage bazahabwa ingurane zabo, nta kibazo kizagaragara mu gihe ibikorwa byo kubaka biza bitangiye.”

Uyu muvugizi ntiyashatse gutangaza amakuru ku nyigo y’umushinga n’ingengo y’imari yose iteganyijwe, asaba abaturage kubyihanganira kugeza igihe imirimo izatangirira.

Si amazi gusa uru rugomero ruzatanga, ahubwo ruzakorwa kuburyo ruzanatanga ingufu z’amashanyarazi, ibi bikazahaza ibyifuzo byaturiye iki gice cya Kagarama dore ko nta muriro w’amashanyarazi bagiraga.

Ubuyobozi bwa Muhanga bwatangaje ko uru rugomero ruzubakwa mu gihe kingana n’umwaka n’igice. Butangaza kandi ko ruzacyemura ibibazo by’amazi n’umuriro mu karere kose, ndetse bagasagurira n’uturere twa Kamonyi na Ruhango.

Umwanditsi: Niyonkuru Daniel