Mu cyumweru gishize , Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika , Donald Trump , mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyamabaga ze yise Volodymyr Zelensky uyobora igihugu cya Ukraine “umunyagitugu udakoresha amatora”.
Zelensky watowe mu buryo bunyuze mu mucyo muri Gicurasi mu 2019, asubiza Donald Trump, ku cyumweru tariki ya 23 Gashyantare 2025 yavuze ko “yiteguye “kwegura” ku mwanya wa perezida” nka bumwe mu buryo bwo kugerageza kugarura amahoro mu burayi.
Ibi Zelensky abitangaje mu gihe hashize imyaka itatu intambara ishyamiranyije Uburusiya na Ukraine itangiye.
Aganira n’abanyamakuru yagiza ati:”Niba kugira ngo tugere ku mahoro bisaba ko negura ku mwanya wanjye – nditeguye”.
Icyakora Zelensky akomeza avuga ko ibyo kwegura byashoboka mu gihe yijejewe ko igihugu cye cyaba umunyamuryango wa NATO.
Uretse ibyo kandi, Zelensky, yabwiye abanyamakuru ko icyo ashyize imbere ari amahoro atari ubuyobozi.
Ati: “ Icyo nitayeho ni uko Ukraine igira amahoro uyu munsi, sinitaye uko izaba imeze mu myaka 20 iri imbere, ikindi kandi rwose sinzaba ku buyobozi imyaka yose”.
Amategeko ya Ukraine ateganya ko amatora ya perezida wa repubulika ahagarikwa mu gihe cyose mu gihugu hari intambara.
Ibi bikaba ari nabyo ubuyobozi bw’iki gihugu bwashingiyeho buhagarika amatora kuba muri Gasyantare 2022.
Bitaganijwe ko kuri uyu wa mbere Zelensky aragirana inama n’abayobozi bamwe b’ibihugu by’i Burengerazuba bw’isi imbonankubone i Kyiv, abandi hakoreshejwe ikoranabuhanga, baganire ku buryo iyi ntambara ibahuje n’Uburusiya yahagaragara.
Perezida Zelensky, ahamya ko yifuza kubona Donald Trump nk’umufatanyabikorwa wa Ukraine aho kuba umuhuza hagati ya Kyiv na Moscow.
Yagize ati “”Ndabishaka cyane ko biba birenze kuba gusa ubuhuza… ibyo ntibihagije”.
Nkuko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe na BBC, kugeza ubu iyi ntambara ihuza Ukraine n’Uburusiya imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 95,000.
