Gicumbi: Abanyeshuri ba Kagorogoro basuye urwibutso rwa Kigali, basabwa kuba abarinzi b’amateka

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 22 Gashyantare, Bamwe mu banyeshuri biga mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kagorogoro, ruherereye mu Murenge wa Manyagiro mu Karere ka Gicumbi, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

Uru ruzinduko rwari rugamije gufasha aba banyeshuri kwiga amateka ya Jenoside no gusobanukirwa ingaruka zayo, bityo bakagira ubumenyi bwimbitse ku byabaye mu 1994 ndetse no ku ruhare rwabo mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’igihugu.

Nyuma yo gusura uru rwibutso, aba banyeshuri basobanukiwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nkundimana Jaques, umwe muri bo, yavuze ko mbere basomaga aya mateka mu bitabo ndetse no kuyumva kuri radiyo gusa, ariko kuri ubu babonye n’amaso yabo uburyo Jenoside yari ifite ubukana bwinshi, n’ukuntu yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, ikaba yaratwaye ubuzima bw’abantu benshi.

Yagize ati: “Ni umukoro wacu ku kwimakaza urukundo kurusha kubiba urwango.”

Abakozi b’urwibutso rwa Gisozi batanze ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa aba banyeshuri ko bafite inshingano zo kuba abarinzi b’amateka, ndetse bagaharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Abarimu bigisha amateka muri iri shuri bagaragaje ko bungukiye byinshi muri uru ruzinduko kandi ko bagiye kujya boroherwa no kwigisha amateka ya jenoside.

Kabagwira Solange, umwarimu w’amateka, yavuze ko abanyeshuri bababazaga ibibazo bikomeye bitari byoroshye gusubiza, ariko nyuma yo gusura urwibutso, amatsiko yabo yarangiye.

Yagize ati: “Abanyeshuri batubazaga ibibazo bitandukanye rimwe na rimwe tukabiburira ubuhamya, ariko ubu bashize amatsiko kandi natwe tugiye kujya twigisha ibyo dusobanukiwe neza kuko natwe twabyiboneye.”

Ubuyobozi bw’ishuri bwashimiye ubuyobozi bw’Urwibutso rwa Kigali bwakiriye abanyeshuri, buhamya ko urugendo nk’uru rugira uruhare runini mu kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kubaka igihugu kizira amacakubiri.

Bwana Bazina Alphonse, umuyobozi w’ishuri rya Kagorogoro, yagize ati: “Uru ruzinduko ni ukugira ngo ibyo twigisha abana bacu babibone n’amaso yabo, bamenye neza uko Jenoside yateguwe, uko abana bagenzi babo bishwe bazira uko bavutse, kandi bamenye uko u Rwanda rwagiye rwiyubaka nyuma.”

Bwana Bazina Alphonse, Umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Kagorogoro

Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 250,000 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Ni rumwe mu nzibutso nini mu gihugu, rukaba ahantu hibukirwa abazize Jenoside no kwigira ku mateka kugira ngo ibyabaye bitazongera kubaho ukundi.